Abo basirikare barimo Premier Sergent Innocent Ntakibanoza n’abandi bakaporali batatu, Pascal Havugimana, Alexis Sinzayiheba na Jean Mutuyimana, batangaje ko kugaruka mu rwababyaye ari iby’agaciro ibyagaciro kuko ngo kuguma mu mashyamba nta ntego bafite ari ukwiyangiza.
Ikindi cyabateye gutahuka ari uguhora bumva ko mu Rwanda hari amahoro, mu gihe bo bahora mu ntambara z’urudaca bituma abenshi baba bifuza kugaruka iwabo kuko ngo bamaze kumenya ko ibyo barimo ntacyo byabagezaho, nk’uko bakomeza babitangaza.
Bimwe mu byababuzaga gutahuka, nk’uko babitangaje ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 23/11/2012, ni uko abayobozi ba FDLR bahora bababeshya ko bafatwa nabi iyo batahutse ari ko abenshyi ngo bamaze kubona ko ari politiki yo kurengera inyungu zabo.
Izo nyungu ni ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro abayobozi babo bakora,abasirikare bato bagasanga ari ugushaka kurengera izo nyungu zabo kuko babona barabaye nk’abacakara birirwa bacukura amabuye y’agaciro.
Aba basirikare bemeza ko uwo mutwe wacitsemo ibice, kuko ubwabo bonyine batavuga rumwe mu mashyamba ya Congo kubera ayo mabuye, aho buri wese akurura yishyira. Ibyo bikaba muri bimwe na none byatumye bamwe bacika, kuko abenshi bahasiga ubuzima kubera guharanira inyungu.
Aba basore bakifiza gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu, kuko ngo baje bavuye inyuma kandi imbaraga zabo biteguye kuzitanga mu kuzamura igihugu cyabo, dore ko bari bamaze imyaka 18 bari mu mashyamba ya Congo.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|