RIB yataye muri yombi abatekamutwe bagurisha ikilo cy’uburo kuri Miliyoni hafi eshatu Frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu icyenda bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n’ubutekamutwe bwo kugurisha abantu uburo ku mafaranga Miliyoni hafi eshatu z’Amafaanga y’u Rwanda ku kilo.

Abakurikiranywe bari mu matsinda abiri arimo irigizwe n’abantu barindwi, batandatu muri bo bakaba baramaze gutabwa muri yombi, mu gihe mugenzi wabo akirimo gushakishwa.

Irindi rigizwe n’abantu batatu, bose bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’ubugizi bwa nabi cyangwa kuwujyamo hamwe no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Bafashwe bamaze gutwara abantu miliyoni zirenga 53Frw hamwe n’amadolari ibihumbi 3, hashingiwe ku bamaze gutanga ibirego.

Abagize itsinda rya mbere, barabanza bagashaka inzu yo gukoreramo, bibanda mu bice byubatsemo inzu nziza, bakayishakaho amakuru, bayibona bakabwira nyirayo ko bazajya bamwishyura neza kandi bakishyura nibura amezi atandatu.

0 bavuga ko bayishakiye uwitwa Dr. Andrew Miller ushaka kuyikoreramo ubushakashatsi kuri Kinowa bavuga ko ivamo umuti wo kuvura Kanseri.

Ubusanzwe Kinowa ni imbuto ntoya cyane, ziba ziri mu mabara atandukanye arimo umweru (ukunze kuboneka), umutuku, cyangwa umukara.

Zifite imimerere isa n’uruziga ruto cyangwa oval, zikagira agace k’udusongero ku mpande.

Nyuma yo gushima inzu, bamwizeza kumwishyura amezi atandatu kandi ku giciro cyiza, ariko bakamubwira ibyo bifuza ko ahindura mu nzu, bijyanye n’ubushakashatsi bifuza gukora, mu rwego rwo gukomeza kumwica mu mutwe, bamugaragariza ko bafite umushinga munini kandi uhambaye.

Aha niho bahera binjiza nyiri inzu muri uwo mushinga bamwereka imbuto bise Kinowa (uburo basize irangi), bakamubwira ko bazajya bamugurisha ku madolari ibihumbi 2 (2,922,760 frw) ku kilo ariko we azajya azitangira Ibihumbi bitatu kuri uwo muntu barimo gushakira inzu.

Ubwo berekanwaga kuri uyu wa Kabiri, umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, yavuze ko nyiri nzu akimara kumva uwo mushinga ahita ashidukira hejuru bitewe n’uko bamaze kumwica mu mutwe, bakamuzanira ubwo buro akabubagurira.

Aba bantu ngo ibyo bagurishaga nibo bongeraga bagaca inyuma bakabigura, bakongera bakabigurisha kugeza igihe bashyize nyiri kubigura mu mutego wo gutanga amafaranga menshi.

Yagize ati “Atanga ibihumbi bibiri by’Amadolari, nuko umwe muri iri tsinda agaca inyuma akamuha bitatu, bagakomeza batyo. Ubwo rero barakomeza bakamureshya kugeza aranguye ibya menshi nk’Ibihumbi makumyabiri by’Amadolari, bagahita bagenda batamuguriye, ntamenye irengero ryabo."

Murangira agira ati "Ubwambuzi bushukana nk’ubu si ubwa mbere mubwumvise, kuko hari ibintu by’amapasi byigeze kwaduka mu Majyaruguru, ngo amapasi ya cyera afite isake hejuru hari umuzungu uyashaka afite ibyo ayakoramo.”

Yunzemo ati “Ubu babivanye muri ibyo babijyanye mu buhinzi, turanakeka ko hari n’abandi bantu benshi bibwe muri ubu buryo ariko baceketse. Icyo tubabwira niba waribwe muri ubu buryo bagushuka ngo ni imbuto za Kinowa ngwino kuri RIB utange amakuru, aba ngaba nibo bakekwaho ibyo byaha.”

Ba Noteri bigenga bafatiwe mu kwiba ibibanza

Irindi tsinda ry’abantu batatu rigizwe n’abakoraga ibikorwa byo kugurishya ubutaka bw’abantu, bakabwiyitirira, barimo ba noteri bigenga bemewe, bakaba barafatiwe mu cyuho bagiye kugurishya miliyoni 50Frw ubutaka buri mu Karere ka Gasabo, bubaruye ku muntu ufunze hamwe n’umugore we witabye Imana.

RIB irahamagarira abantu bose kugira amakenga, igihe bagiye kugira icyo bagura bakabanza kukigiraho amakuru afatika kugira ngo bibarinde kwisanga baguye mu gihombo.

Abafunzwe bose bakurikiranyweho ibyaha birimo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangamo ingwate, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gushinga cyangwa kujya mu mutwe w’ubugizi bwa nabi, hamwe no guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Byose bihanwa n’amategeko y’u Rwanda, igihanishwa igifungo gito muri byo igihe umuntu agihamijwe n’urukiko, akaba ari igifungo cy’myaka hagati ya 2-3, mu gihe igifite igifungo kinini ari imyaka hagati ya 5-7.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka