Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Supt. Theos Badege yavuze ko ubufatanye bwatanze umusaruro. Atangaza ko iminsi mikuru yaranzwe n’umutuzo, aho hagaragaye impanuka eshatu gusa nazo zidakanganye.
Ati: “Ibi byose ni ukubera ubukangurambaga n’ubufatanye twagiranye n’abafatanyabikorwa bose. Abaturage muri rusange bamaze kumva akamaro k’ubufatanye kuko butuma mu gihugu gicikamo ibyaha.”
Bumwe mu bukangurambaga bwakozwe mu kurinda umutekano, harimo gukangurira guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV), kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no gukaza umutekano wo mu muhanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|