Police, Ingabo z’u Rwanda zatangiye kubaka amashuri ku kigo abana biga ari 90 mu cyumba kimwe

Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Polisi n’Ingabo z’u Rwanda batangiye kubaka ibyumba 15 by’amashuri kuri GS Rwankuba, harimo n’azigirwamo abana b’inshuke na bakuru babo ba barenga ibihumbi bibiri, bakaba babyiganira mu byumba 24.

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 9 Werurwe 2026, kikaba kiri mu rwego rw’ubufatanye bw’inzego z’umutekano ari zo Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda (RNP) ndetse muri gahunda yo kugabanya ubucucike mu mashuri, ndetse no kubonera abana b’incuke aho biga bitabagoye.

Bamwe mu babyeyi bahuraga n’iki kibazo cyo kubonera abana babo aho kwiga, bashimye iki gikorwa.

Umuhire Josee, umwe muri abo babyeyi yagize ati "Byatumaga abana bakora ingendo ndende bajya kwiga kure ya hano, ahitwa GS Rwankuba. Amashuri yabonekaga ni ayigenga, ugasanga ubushobozi butabonwa na bose. Ubu rero turishimye cyane kuba Polisi n’Ingabo z’igihugu bagiye kutwubakira aya mashuri bakadukemurira iki kibazo. Ndabashimira cyane, ariko mbere na mbere ngashimira Perezida wa Repubulika kuko ni we ubatwoherereza".

Umuyobozi wa GS Rwankuba, Siborurema Tito, avuga ko kuba hatabaga amashuri y’incuke cyari ikibazo gikomereye abaturage.

Ati "Hano kubera ko nta mashuri y’incuke twagiraga, cyari ikibazo gikomeye kuko abana baza gutangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza nta bumenyi bw’ibanze bafite, tubigisha guca imirongo, kwandika..., mu gihe bagombye kuza babizi. Byagoraga rero abarimu, bigatuma bakererwa muri gahunda zabo, kuko bigishaga ibitari biteganyijwe kubera abo bana batize ay’incuke".

Yungamo ati "Ibi byumba bagiye kutwubakira turabyishimiye cyane kuko ibi 12 bizagabanya ubucucice mu mashuri y’ibanze n’ayisumbuye. Hano dufite abanyeshuri 2121 bigira mu byumba 24 gusa, bivuze ko ari hafi abana 90 mu ishuri, byatumaga rero mwarimu atabasha gukurikirana abana bose uko bikwiye bikagira ingaruka ku mitsindire yabo. Turashimira rero Polisi n’’Ingabo zacu baje kutwubakira aya mashuri, yari akenewe cyane".

Ibi byumba nibiboneka, ubucucike muri iki kigo buzamanuka bugere ku banyeshuri 58 muri buri cyumba. Aha, ntabwo habariyemo ibyumba bitatu byaba bigenewe abana b’inshuke.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DGIP Jeanne Chantal Uwajeneza, yavuze ko ibi bikorwa by’ubufatanye bigamije iterambere n’umutekano by’abaturage, ndetse ibyumba by’amashuri bigiye kubakwa bikazatuma abana barushaho gukunda ishuri kuko bazaba bitaweho.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, yavuze ko iki gikorwa kije gushyigikira ireme ry’uburezi.

Ati "Iyo twubaka amashuri tuba turwanya ubucucike kugira ngo abana bige neza, bityo n’ireme ry’uburezi rizamuke. Ibi kandi bizagabanya ibyaha kuko umwana wize neza agira disipuline, akigirira akamaro, akakagirira ababyeyi be n’Igihugu muri rusange. Ubu bufatanye rero bw’Ingabo na Polisi b’u Rwanda n’inzego z’ibanze ni ingirakamaro".

Kubaka ibyumba by’amashuri n’ubwiherero kuri GS Rwankuba bizatwara Miliyoni 360. 2 Frw mu gihe ibi bikorwa mu gihugu hose bizatwara asaga Miliyari 2.5Frw.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka