Perezida Ndayishimiye yanyeganyeje umujyi ngo yabaye ‘Perezida wa Afurika’

Kuri uyu wa 16 Gashyantare, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yagarutse mu gihugu cye avuye mu nama ya Afurika yunze Ubumwe, aho yahawe umwanya wo kuyobora Inteko rusange y’uyu muryango muri uyu mwaka.

Ndayishimiye yagiye kuri uyu mwanya, kuko ari we wari ugezweho ku rutonde, kuko ari umwanya abakuru b’ibihugu basimburanwaho, akaba asimbuye Perezida Emmanuel Lourenco wa Angola.

I Burundi, kuva ku kibuga cy’indege, ndetse no mu mayira yose ya Bujumbura, Ndayishimiye bakunze kwita NEVA, yakiriwe n’ibirori by’akataraboneka, mbese nk’umuyobozi utsinze amatora y’umukuru w’igihugu, wakirwa n’abaje kubyina intsinzi.

Abahamiriza, abazi umurishyo w’ingoma w’i Burundi, ndetse n’andi matorero yari yabukereye, maze bamwe bagatera indirimbo bati "uri Imana y’akandi karyo, Imana ihindura ibihe...", mbese bashaka kuviuga ko Imana yabibutse.

Abandi nabo bagiraga bati "ibi twarabisengeye cyane..." nuko Umukuru w’Igihugu bakunze kwita akabyiniriro ka "Sebarundi" n’umufasha we wari wambaye imishanana (umwenda gakondo w’ibirori ku bagore muri aka karere), nabo bakabereka ubwuzu, babereka ko bizihiwe kubera "intambwe ikomeye" bateye.

Icyakora, Ndayishimiye na we yumvise ko ari ibintu bidasanzwe, kuko yagize ati "ni umunsi w’umugisha kuko kuva iri shyirahamwe rishinzwe, bwo bwa mbere u Burundi bushinzwe kurirongoora(kuriyobora)"

Avuga ko ari "icyizere bamugiriye", mu gihe Abarundi bahise bamwita "Papa Afrika".

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko umunyapolitiki wahandi itabanye neza na FPR na politiki yabo arya hehe Abanyamakuru ko mwakabaye muba n’Umwuga ntimugire aho mubogamira???

Nonese siwe uyoboye AU ubu? Mbona byarababaje mudasinzira ariko pe

Umusomyi yanditse ku itariki ya: 17-02-2026  →  Musubize

Ariko se ikibi bamubuzeho n’iki ? Kuko biriya n’ibisanzwe gusimburanywa ku mwanya nta bundi bushobozi budasanzwe bisaba

Tonton yanditse ku itariki ya: 18-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka