Perezida Kagame yakiriye Aba Ambasederi bashya

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame, yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Abakiriwe harimo Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Nakajo Kazuya, hamwe na Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri uhagarariye Leta ya Qatar.

Aba badipulomate bombi bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, bafite ibiro i Kigali.

U Rwanda na Qatar, basanzwe bafitanye umubano mwiza wa dipolomasi ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi, n’iterambere ry’ubukerarugendo.

Ibihugu byombi byashyizeho umusingi ukomeye w’ubufatanye ugamije guteza imbere inyungu rusange no gushimangira umubano w’inshuti.

Mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, Qatar Airways ifitanye umubano wihariye na RwandAir, binyuze mu bufatanye n’ishoramari Qatar yagize muri RwandAir, bigafasha u Rwanda kurushaho kwibona ku masoko mpuzamahanga no guteza imbere ubukerarugendo n’ubucuruzi.

Qatar kandi yagize uruhare mu ishoramari rikomeye mu Rwanda, cyane cyane mu mishinga y’iterambere n’ubukerarugendo, harimo n’ishoramari ryitezwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.

Ibi bigaragaza icyizere Qatar ifitiye icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda n’ubushake bwo kurushaho kwagura ubufatanye mu nzego z’ingenzi.

Ku rwego rwa dipolomasi, abayobozi b’ibihugu byombi bagiranye ingendo n’inama zigamije gushimangira ubufatanye no kungurana ibitekerezo ku bibazo by’akarere n’iby’Isi. Uwo mubano ukomeje gutera imbere, wubakiye ku cyubahiro, icyizere n’inyungu z’impande zombi.

Ku rundi ruhande, u Buyapani n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano mwiza wa dipolomasi umaze imyaka myinshi, ushingiye ku bufatanye mu iterambere, uburezi, ikoranabuhanga, ubuzima, n’iterambere ry’abaturage.

U Buyapani ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu iterambere, binyuze mu nkunga n’imishinga itandukanye itangwa n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe ubutwererane (JICA).

Iyi mishinga yibanda cyane ku guteza imbere ubuhinzi bugezweho, kubaka ubushobozi bw’abakozi, guteza imbere imiyoborere myiza, uburezi n’ubuvuzi.

Mu rwego rw’ubukungu, u Buyapani bukomeje gushishikariza ishoramari mu Rwanda, cyane cyane mu nzego z’inganda, ikoranabuhanga n’ingufu zisubira.

U Rwanda na rwo rukomeje kureshya abashoramari b’Abayapani binyuze mu guteza imbere isoko rifunguye n’imiyoborere myiza.

Ku rwego rwa dipolomasi, abayobozi b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro n’ingendo zitandukanye hagamijwe gushimangira ubufatanye no kungurana ibitekerezo ku bibazo by’akarere n’iby’Isi.

Uwo mubano ukomeje gutera imbere, ugamije kugera ku iterambere rirambye n’inyungu rusange ku bihugu byombi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka