Perezida Kagame : Ubwenge n’ubushobozi murabufite, ni iki kitubuza gutera imbere?

Perezida Paul Kagame yavuze ko inama zitandukanye zihuza Abanyarwanda mu gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bafite zikwiye kuba zitanga umusaruro wifuzwa.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu, ubwo yasozaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20 yaberaga muri Kigali Convention Centre tariki 5-6 Gashyantare 2026.

Ati “Ndagira ngo nsabe kandi nibutse ko ibiganiro nk’ibi biba byanyuze no mu zindi nama ntibikabe ibyo guhora dusubiramo gusa, bimwe bitabona ikibivamo bikaba umugenzo gusa, tukajya tuza tukavuga ibibazo, tugatanga ibisubizo, tukaganira ibintu byinshi ariko umwaka washira twagaruka tugasanga ni nka kwa kundi”.

Perezida Kagame yavuze ko byinshi byari kuba byarakosowe kandi ko ntacyo byaba bimaze iyo abantu badindira mu mikorere no ku bintu bazi.

Ati “Ni yo mpamvu ari ibibazo bya rusange ndetse urebye ni muri Afurika ahubwo. Igisobanuro cy’Igihugu cyacu muri Afurika cyo kudatera imbere kiba ikihe ko ngira ngo ibitekerezo byiza byagombye kuvamo n’imikorere myiza”.

Ati “Abantu benshi muri hano murashoboye ariko hari ikintu kiza kikabavanamo ubwo bushobozi umuntu akabura irengero ryabwo”.

Perezida Kagame yavuze ko Politiki na yo ari umuco, ko iyo umuntu yifitemo umuco, ubumenyi, afite ibikenewe byose ariko ntihagire ikimuvamo kigaragara ngo avuge ngo ejo yari aha, ageze aha, arakomeje intambwe iragaragara aratera imbere haba hari ikibazo.

Ati “ Hari ubwo twifashisha ko abaduteye ibibazo kuva na kera hose iyo babonye ushoboye ugerageza gutera intambwe baraza bakagucubya bakabikora mu buryo bwinshi ntunabibone ko ari byo.

Perezida Kagame yavuze ko abakolonije Afurika bagifite umugambi wo kuyiheza hasi, bityo Abanyafurika bakwiye kuba bakora ibishoboka byose ngo bigobotore iyo ngoyi.

Ati “Ukwiye kuba hariya, ahantu hatishe, hadakijije, rimwe na rimwe bakugirira imbabazi bakaza bakakugirira impuhwe, bakakuzamuraho gato, ntupfe, ntukire, ugahora uri mu bitaro. Niko Afurika ibaye, rwose urebe hirya no hino uzabibona.”

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko abantu bahora mu bibazo bimwe kandi hari uburyo bwo kubikemura ndetse n’ababishinzwe.

Ati “Iyo usigaye ureba ibibazo tumazemo imyaka, duhora dusobanura abantu ntibatwumve, wajya kubona ukabona n’abandi batatwumva na bo ibyo bibazo byabagezeho, buriya ni ku Isi hose, Isi ifite ibibazo na ba bandi b’ibigirwamana na bo barabifite. Ntawe bikwiriye gushimisha ariko biramfasha kubibutsa ngo ariko n’ibyo mwigira, mugira abandi burya namwe, ujya gusenya ahandi wagaruka iwawe ugasanga na ho bahasenye. Ibyo ni byo bisigaye biriho.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gushyira imbaraga mu byo bakora, kubana n’ibindi bihugu aho bishoboka bigakorwa ariko aho byanze bo bakareba ibibareba.

Ati “Dukore ibishobotse, ibishobotse byose bikwiriye gukorwa, hanyuma dushake uko tubana n’abandi, ari abaturanyi ari abatuye kure, nibidukundira dukorane neza, nibyanga izo mbaraga tuzigarure iwacu dukore, ni ko twatera imbere gusa. Ibi rero ntabwo bikwiye kuba amagambo, ibivugirwa hano bikwiriye kuvamo ibikorwa bigaragara ko dutera imbere.”

Perezida Kagame yashimiye abitabiriye umushyikirano abasaba gushyira mu bikorwa imyanzuro iba yafatiwemo ndetse bagakora bafite intego yo guteza u Rwanda imbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka