By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali imvura yaguye ahagana mu ma saa cyenda n’igice mu bice bya Nyamirambo na Gikondo ni yo yari ikaze, mu gihe ahandi nka Nyabugogo, Kacyiru, Remera, Kanombe na Kimironko itari ikanganye; bitandukanye n’ibyagiye bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Bamwe mu banyamakuru bacu bakorera hirya no hino mu gihugu badufatiye amafoto yerekana uko aho bari byari byifashe muri iki gitondo.

Mu gishanga cya Nyabugogo ho haretse amazi ariko nta cyo yigeze yangiza.

Aha na ho ni ku kiraro cyerekeza i Musanze, aho amazi yatembaga nk’ibisanzwe.

Mu Gatsata na ho, nta kimenyetso cy’amazi yaba yafunze umuhanda cyangwa yangirije umuturage cyahagaragaraga.

Mu karere ka Huye, imvura yaraye ihaguye yasenye amazu agera kuri atandatu ahitwa mu Rwabuye no mu Gahenerezo.



Mu Rwabuye imvura yateje imyuzure mu gishanga.


Mu karere ka Ruhango na ho, imvura yaraye itwaye imyaka y’abaturage. Aha ni mu gishanga cya Nyamukumba giherereye mu Murenge wa Kinazi.



Mu karere ka Nyamasheke nta byinshi imvura yangije, uretse ikiraro cyo mu murenge wa Karengera aho bita Nyanyazi cyatengutse n’inka ebyiri zakubiswe n’inkuba mu murenge wa Mahembe na Cyato.

Aho ni Gikondo Segem, hamwe mu ho imvura yaraye isenye za ruhurura.


Nubwo imvura yaraye iguye muri Kigali, ahenshi haramutse humutse.
K2D
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Oooh! sorry for everyone who is troubled, God will rescue us.
nagahinda protection of environment mwiyangane
.
Abasenyewe nibihangane. Abo imyaka yabo yarengewe nabo turabihanfanishije ibiza biratungurana buri gihe.
make the action of the re-afforrestion to some areas which has not enough trees.thx