Dani, Umuyahudi, akaba na Perezida w’Umuryango Yad Vashem utegura ibikorwa byo kwibuka Holaucost (Jenoside yakorewe Abayahudi), yabigarutseho mu nama mpuzamahanga irimo kubera i Kigali ku gukumira Jenoside, kuri uyu wa 8 Mata.
Yagaragaje ko u Rwanda rutakiri gusa igihugu cyanyuze mu mateka akomeye, ahubwo ari n’urugero rw’uko igihugu cyiyubaka kigashyira imbere ubumwe n’inshingano zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati “Jenoside itangirana n’amagambo, amagambo yambura abantu ubumuntu.”
Ibi abihuza n’icyo u Rwanda rwita ingengabitekerezo ya Jenoside, aho urwango n’ivangura bitangira buhoro buhoro bikagera aho bihinduka ibikorwa by’ubwicanyi.
Yagarutse ku kuba amahanga yarananiwe gutabara ku gihe, haba muri Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nubwo isi yakunze kuvuga ko Jenoside itazongera kubaho, Dayan yagaragaje ko ibyo bitaragera ku ntego.
Ati “Urwango, ivangura n’ivanguramoko bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’isi.”
Yavuze ko nubwo hahimbwe ijambo “Jenoside”, mu buryo bwo gusobanura ibikorwa by’itsembabwoko biba bigamije kurandura igice cy’abantu, isi ifite amagambo n’amategeko ayisobanura, ariko ikibazo kikiri mu kuyikumira hakiri kare, maze agira ati “Ibi byerekana icyuho kiri hagati yo kumenya Jenoside no kuyirinda.”
Ihuriro ry’ububabare bw’Abatutsi n’Abayahudi n’inshingano
Mu ijambo rye, Dayan yagarutse ku isano iri hagati y’amateka y’Abayahudi n’Abatutsi, atari uko asa neza, ahubwo kubera ingaruka Jenoside isigira abantu.
Yagereranyije ibi n’ububabare bw’urugingo umuntu acibwa bugakomeza kumurya (phantom pain), agaragaza ko nubwo Jenoside irangira, ingaruka zayo zikomeza kubaho mu mateka, mu mitekerereze no mu buzima bw’abayirokotse n’ababakomokaho.
Ati “Ibi byatumye u Rwanda na Israel bigirana ubufatanye mu kwigira hamwe no gusangira ubunararibonye ku bijyanye no kwibuka no kwirinda Jenoside.”
Dayan yashimye uburyo u Rwanda rwahisemo kwiyubaka nyuma ya Jenoside, avuga ko atari ibintu byizana, ahubwo ari icyemezo gikomeye cyafashwe.
Yagize ati “U Rwanda rwahisemo gukoresha amateka yarwo mu kubaka ubumwe aho kwimakaza amacakubiri.”
Dayan yagaragaje kandi ko kwibuka bidahagije, ahubwo bigomba kuvamo inshingano, maze yifashishije amagambo yo mu Kinyarwanda “Kwibuka” no mu Giheburayo “Zachor”, asobanura ko kwibuka atari ukwicara gusa, ahubwo ari inshingano yo kurinda ubuzima no kurwanya urwango.
Ati “Kwibuka gusa ntibihagije. Gukumira Jenoside bisaba kuba maso, kwigisha no kugira ubutwari bwo kuyirwanya hakiri kare.”
Dayan yabajije ikibazo ati mbese Kwibuka byaba bimaze iki biramutse bitagira ibikorwa, ese amahanga azakomeza kwibuka gusa, cyangwa azagira icyo akora?”
Yavuze ko kuba u Rwanda rwakira inama mpuzamahanga nk’iyi mu gihe cya Kwibuka32 bishimangira uruhare rwarwo nk’igihugu gifite ijwi rikomeye mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Ati “Nta muntu cyangwa igihugu bikwiye kongera gusigara byonyine mu gihe bihanganye n’urwango.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|