Ubu bukangurambaga bukorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Urubyiruko cya Karongi kandi buranakangurira urubyiruko rwanduye virusi itera Sida gufata imiti neza.

Murangira Aline, Umukozi w’Imbuto Foundation, agira ati “Muri gahunda zacu twita ku rubyiruko kuko 70% by’abatuye u Rwanda bari munsi y’imyaka 30.
Ni ngombwa rero ko aba bantu benshi bamenya guha agaciro ubuzima bwabo bakabufata uko bikwiye kugira ngo igihugu kizaragwe abantu bafite ubuzima bwiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukashema Drocelle, yasabye urubyiruko gutinyuka ijambo “oya” ku bashaka kurushuka kandi rukabicengeza no mu batarabyumva.

Uwamariya Angelique, umwe mu rubyiruko rwari ruhari, avuga ko igikorwa nk’iki ari ngombwa kuko nubwo nta byinshi biba ari bishya kuri bo, bituma urubyiruko rwongera gutekereza no kuzirikana ingaruka ziri mu gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe kitateganyijwe.
Banaboneyeho no gupima ku buntu agakoko gatera Sida ndetse no kugira inama abamaze kwandura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|