Muhanga: Abagore barashishikarizwa kwiyamamariza imyanya y’ubuyobozi

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, arasaba abagore kwitabira amatora y’inzego z’ibanze kuko na bo bashoboye.

Mu kiganiro yahaye abitabiriye kongere y’abagore ya mbere mu mwaka wa 2016 mu Karere ka Muhanga, yabaye tariki 8 Mutarama, Mutakwasuku yabwiye abagore ko kwitabira kujya mu nzego z’ubuyobozi bizagabanya ubwigunge bw’abagore nk’abagize umubare munini mu muryango Nyarwanda.

Yvonne Mutakwasuku asaba abagore kwitwara neza mu buyobozi igihe bagiriwe icyizere.
Yvonne Mutakwasuku asaba abagore kwitwara neza mu buyobozi igihe bagiriwe icyizere.

Mutakwasuku avuga ko umugore w’umuyobozi agomba kandi gukurikiza amahame y’ubuyobozi ntiyumve ko ari kamara.

Yagize ati “Ubuyobozi butuma umuntu akora ibyo yumvikanye n’abandi ntabwo yikomeraho, ahana amakuru n’abandi bayoborana kuko bica ibihuha.”

Kugira ngo abagore babashe kujya mu nzego z’ubuyobozi ariko ngo bisaba ko baba bajijutse kuko iyo bafite ubujiji nubundi bakomeza kwitinya no kudashyira mu bikorwa inshingano baba batorewe.

Yamuragiye Assumpta wo mu Murenge wa Rugendabari avuga ko abagore bakwiye kwitabira amashuri yigisha gusoma no kwandika kuko ari imwe mu nzitizi zituma batitabira imyanya mu buyobozi.

Agira ati “Akenshi abagore batinyishwa no kutamenya gusoma kwandika no kubara, bigatuma bahora muri ya mico ya kera.”

Inteko rusange y'abagore ba Muhanga yanzuye ko bagiye kurushaho kujijuka kugira ngo bajijure n'abandi mu iterambere.
Inteko rusange y’abagore ba Muhanga yanzuye ko bagiye kurushaho kujijuka kugira ngo bajijure n’abandi mu iterambere.

Senateri Marie Claire Mukasine, wifatanyije n’abagore muri Congres yabo i Muhanga, yavuze ko igihe kigeze ngo abagore bafunguke, bitabire ibikorwa by’iterambere.

Mukasine ati “Iyo umugore yafungutse, byose birashoboka kuko ibanga ry’urufunguzo rwo gukomera kw’abagore buri wese ararufite harabura gusa imyumvire.”

Senateri Mukasine avuga ko igihe abagore bazaba babashije kwitabira kujya mu myanya y’ubuyobozi bizakemura amakimbirane mu ngo kuko umugore w’umuyobozi ashyira mu gaciro kandi akemera kugirana ibiganiro n’abandi.

Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Muhanga irangije manda yayo ariko abayigize basabwa kongera kwiyamamaza, bityo abakoze neza bakazongera gutorwa bagakomeza ibikorwa by’iterambere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka