Mituweli igiye kujya yishyurwa hakurikijwe inzego z’imibereho

Imitangire y’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza umenyerewe nka Mituweli yajemo impinduka, haba mu mafaranga yishyurwa, ndetse n’inkomoko y’amafaranga.

Ibi bikubiye mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 23 Gashyantare 2026, risimbura amabwiriza yari asanzweho kuva mu 2020.

Nk’uko biteganywa n’iri tegeko rishya, umusanzu w’umunyamuryango wa Mutuelle ugiye kujya ugenwa hashingiwe ku nzego z’imibereho umuntu abarizwamo muri “Imibereho Dynamic Social Registry.”

Uko umusanzu mushya uteye

Abari mu rwego rwa mbere bazakomeza kwishyurirwa na Leta umusanzu wa 4,000 FRW ku mwaka kuri buri muntu.

Abari mu rwego rwa kabiri bazajya batanga 3,000 FRW, Leta ibunganire andi 1,000 FRW.

Ku rwego rwa gatatu, umusanzu wiyongereye ugera kuri 5,000 FRW ku mwaka, mu gihe abari ku rwego rwa kane bazajya batanga 8,000 FRW ku mwaka.

Abari mu rwego rwa gatanu bo bazatanga 20,000 FRW ku mwaka kuri buri muntu.

Impamvu y’iri zamuka

Abashinzwe iyi gahunda bavuga ko iri zamuka ry’umusanzu rishingiye ku mpamvu zirimo kwiyongera kw’ibiciro by’ubuvuzi, kwaguka kwa serivisi zishingirwa, ndetse n’ihinduka ry’imiterere y’indwara zugarije Abanyarwanda.

Mu myaka ishize, Mituweli yatangiye kwishingira indwara zihenze zirimo kanseri, indwara zitandura, kuvura impyiko hakoreshejwe dialyse no gusimbuza impyiko. Izi serivisi zisaba amafaranga menshi kurusha ayatanzwe mbere.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko amafaranga akoreshwa ku muntu umwe muri Mituweli ateganyijwe kugera ku 13,819 FRW mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026, bingana n’izamuka rirenga 60% ugereranyije n’umwaka ushize.

Mu 2024, hafi kimwe cya kabiri cy’abapfiriye mu bigo nderabuzima bazize indwara zitandura, bigaragaza ko ubuvuzi bwazo busaba ingengo y’imari yiyongera.

Leta ivuga ko iri vugurura rigamije gushyiraho uburyo burambye bwo gutera inkunga ubuvuzi, aho buri wese atanga umusanzu ujyanye n’ubushobozi bwe.

Mu gihe umusanzu wazamutse ku byiciro bimwe, Leta ikomeje kwemeza ko abakennye kurusha abandi bazakomeza kurindwa, kuko abo mu cyiciro cya mbere bishyurirwa 100% n’ingengo y’imari ya Leta, naho abo mu cya kabiri bakunganirwa.

Uretse izamuka ry’umusanzu w’abaturage, Leta yanongereye inkomoko y’andi mafaranga ashyigikira Mituweli, hagamijwe kugabanya umutwaro ku baturage no gutuma gahunda iramba.

Intambwe igamije kuramba

Ubwisungane rusange mu Kwivuza bwatangijwe mu 1999, bukaba bumaze imyaka irenga 25 bufasha Abanyarwanda kubona ubuvuzi batikanga ibiciro bihanitse.

Iri zamuka ry’umusanzu rifatwa nk’intambwe igamije guhuza umusanzu n’ukuri kw’ibiciro by’ubuvuzi muri iki gihe, no gukomeza kurinda imiryango guhura n’ibibazo by’amafaranga bitewe n’indwara.

Mu gihe igihugu gikomeje urugendo rugana ku bwishingizi bw’ubuzima kuri bose, Leta ivuga ko ari ngombwa ko Mutuelle de Santé igira ubushobozi buhagije bwo gukomeza gutanga serivisi ku baturage mu buryo burambye kandi bunoze.

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabasuhuje.ikibazo mfite ko gewe banshyize mubazajya bishyura 20000 Kandi sintuye Kandi narindi mucyiciro2 nishyuraga 3000.Murakoze

MUKASHEMA clarisse yanditse ku itariki ya: 1-03-2026  →  Musubize

turabashimira ku makuru meza
muduha.

kwizera Samuel yanditse ku itariki ya: 26-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka