Minisitiri Kavakure arasaba ibihugu by’akarere gufasha CEPGL kugera ku nshingano zayo

Minisitiri w’abubanyi n’amahanga mu Burundi, Kavakure Laurent, aravuga ko ibihugu bihuriye mu muryango wa CEPGL bikwiye gukomeza kuwushyigikira kugera ku nshingano zo guharanira amahoro n’umutekano, guteza imbere ibikorwa by’amajyambere bihuza abanyagihugu hamwe no korohereza ubuhahirane mu karere.

Minisitiri Kavakure asura ubuyobozi bw’umuryango wa CEPGL kuri uyu wa kane tariki 02/05/2013, yagaragarijwe inshingano z’uyu muryango watangiye 1976 zirimo guhuza inyungu rusange z’akarere bigatuma abaturage bashobora guhahirana.

Kuva uyu muryango wakongera gutangira mu mwaka wa 2007, wahawe inshingano zo guteza imbere amahoro n’umutekano n’imiyoborere myiza mu karere, guteza imbere ibikorwa remezo hamwe n’ibikorwa byo kongera ibiribwa.

Bimwe mu bikorwa byagezweho birimo guharanira umutekano harwanywa imitwe yitwaza intwaro hakoreshejwe Omoja Wetu, guteza imbere ubuhahirane bwambukiranya imipaka bwari bugeze aho kwambukiranya imipaka byakorwaga amasaha 24, hamwe no gufasha abagore gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka no kurwanya ihohoterwa.

Mu rwego rwo guteza ibikorwa remezo hari imishinga yo kubaka ingomero za Ruzizi 3 na Ruzizi 4 hamwe no kuzahura ibikorwa by’ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi harwanywa indwara z’ibyaduka no gushaka imbuto nshya zibereye akarere bikorwa n’umushinga IRAZ.

Minisitiri Kavakure hamwe n'ambasaderi w'u Burundi mu Rwanda bakikijwe n'abakozi ba CEPGL.
Minisitiri Kavakure hamwe n’ambasaderi w’u Burundi mu Rwanda bakikijwe n’abakozi ba CEPGL.

Minisitiri Kavakure witegura kuyobora inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize CEPGL iziga ku mikorere y’uyu mu ryango, avuga ko yarakwiriye kumenya imikorere ya CEPGL n’ibibazo ifite kungira ngo bishakirwe umuti.

Bimwe mu bibazo yagaragarijwe akaba ari ikibazo cyo gutanga imisanzu ku bihugu bihuriye muri uyu muryango kuko bimwe bitayitanga uko ikwiye ibindi bigatinda kuyitanga bigatuma hari imishinga idakorerwa igihe.

Minisitiri Kavakure yasuye umupaka muto uhuza akarere ka Rubavu na Goma, ukaba umupaka ukoreshwa cyane kuko unyurwaho n’abantu barenga ibihumbi 25 ku munsi.

Minisitiri Kavakure akaba ashima ibyo CEPGL ikora avuga ko n’ibitagenda neza bizaganirwaho n’abaminisitiri bigashamikirwa igisubizo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka