Ku bakora ibyaha mu mihanda y’ibyaro: indege zitagira abapilote ziraje
Umuvugiza wa Polisi y’u Rwanda yabwiye abakoresha umuhanda ko bakwiye kwitwararika kuko itegeko rishya rigenga imikorere y’umuhanda rigiye gusohoka rizajya ribahana nta kujenjeka.
Ibi yabitangaje mu Kiganiro Kidasanzwe cyatambutse ku mu goroba tariki 27 Mutarama 2026 kuri KTRadio aho yagarutse ku itegeko rishya riherutse gutorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
ACP Rutikanga yavuze ko iri tegeko mu ngingo yaryo ya 6 mu gaka ka mbere B havuga amabwiriza rusange y’ikoreshwa ry’umuhanda agenga, inshingano z’ugenda mu muhanda igihe habaye impanuka; inshingano z’ugenda mu muhanda ategetswe n’umukozi ubifitiye ububasha.
ACP Rutikanga yavuze ko abatwara ibinyabiziga bagomba kubahiriza amategeko uko bigenwe uzabirengaho akazahanwa n’abashinzwe umutekano wawo.
Ati“Iri tegeko rikoze neza kuko nubwo harimo ingingo zitandukanye zirimo n’ibihano kandi rigaha ububasha umupolisi bwo guhita ahana ako kanya uwanze kuryubahiriza, niyo mpamvu ngira abantu inama yo kudatinya ibihano ahubwo bakwiriye kwitwararika kutagwa mu makosa kuko impanuka zigira ingaruka k’ubuzima bw’abantu”.
ACP Rutikanga yatanze ingero z’impanuka zagiye ziba ziturutse ku kutubahiriza amabwiriza bahawe n’abapolisi bacunga umutekano wo mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko hari umushoferi wahagaritswe n’abapoli mu muhanda mu mujyi wa Kigali arenga ku byapa bimubuza gukomeza kugenda arakomeza agonga abantu bane bahasiga ubuzima.
Ati “ Hari n’indi mpanuka yabaye Rulindo aho umushoferi yari ageze ahantu hameze nkahakunda kuba inkangu icyo gihe barimo bakora umuhanda baramuhagarika yanga guhagarara aragenda abirinduka munsi y’umuhanda ahasiga ubuzima hamwe na Kigingi we”.
Rutikanga atanga inama ku bantu banga guhagarara ko ari amakosa kandi bazajya bayahanirwa.
Abajijwe uburyo bazashyira mu bikorwa iryo tegeko nirimara gusohoka kandi hari abaturage bamwe batarizi ACP Rutikanga yasubije ko Polisi izarikorera ubukangurambaga kugira ngo abaturage barimenye.
Ati“Turateganya kuzajya hirya no hino mu gihugu tukarisobanurira abaturage bakarimenye, tugakoresha n’imbuga nkoranyambaga zacu, no gukorana n’itangazamakuru tukabona gutangira kurishyira mu bikorwa”.
Ikijyanye n’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga mu bice by’icyaro ACP Rutikanga yavuze ko bazajya bifashisha ‘Drone’ ndetse n’abapolisi.
Yatanze urugero rw’umuhanda Nemba-Ruhuha Nyanza ko nawo ukeneye ibikorwaremezo birimo Kamera, ndetse n’ibyapa ku mihanda bikazakorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Polisi.
Kwanga guhuha mu kuma gapima ingano y’inzoga iri mu maraso no kwanga guhagarara nabyo ni amakosa ahanirwa nk’uko yakomejwe abisobanura.
Mu itegeko rishya rigenga imikoreshereze y’umuhanda ACP Rutikanga yavuze ko igipimo ntarengwa cya Alukora ari 0,8. Gusa atanga inama ko umuntu wanyoye inzoga aba agomba guca ukubiri no gutwara imodoka kuko byamuteza impanuka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|