Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yabwiye abakozi barahiye ko mu buzima bwabo bwa buri munsi biba byiza gukora akazi ugashyizeho umutima ukirinda icyaguteza ibibazo cyose.

Yababwiye ko abakozi bose baba bagomba kurahirira akazi biyemeje gukora akaba abasaba gukorera abo bayobora uko bigomba.
ngo iyo umuntu arahiriye inshingano biba byiza azubahirije; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kirehe yakomeje abisobanura, akaba asaba abakozi gukomeza kwitabira akazi. Kuba bavuye mu igeragezwa bagomba kwitabira kuba abakozi buzuye kandi bagakora akazi kabo babishyizeho umutima.

Umukozi wa Leta wese ugiye gutangira imirimo aba agomba kurahira kuzuza inshingano nk’uko biteganywa n’amategeko. Indahiro abakozi barahira yamaze kugera mu nzego zose z’imirimo ya Leta.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe avuga ko hagize uwanga kurahira mu kazi ke adashobora gukomeza kwitwa umukozi wa Leta kuko biba bigaragaza ko atazuzuza neza inshingano aba yahawe.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira Ikinyamakuru Kigali today kuba yarashyizeho uru rubuga rw’abasomyi, ariko twabasaba mwakora uko mushoboye kugira ngo abo bayobozi barahiye bamenye ko muri ako karere hari ikibazo cy’amazi ava kure, bagerageze gushaka uko bagikemura. Murakoze.