Kabibi Immaculée, umwe mu bubakiwe... Itorero EEAR rishyize imbere gufasha abatishoboye

Umuyobozi mushya akaba n’umuvugizi w’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (EEAR), Rev Sekanabo Jean Paul, avuga ko muri manda y’imyaka itanu agiye kuyobora iri torero, azashyira ingufu mu gufasha abatishoboye nubwo bari basanzwe babikora, aho avuga ko bazabishyurira Mituweli, bubakire abadafite amacumbi n’ibindi bikorwa byunganira Leta mu guteza imbere umuturage.

Iri torero bakunze kwita ‘Des Amis’, hari abo ryafashije mu bihe bitari biboroheye, ubu bakaba bishimira ubuzima babayeho, nk’uko umukecuru Kabibi Immaculée, utuye i Karembure mu Karere ka Kicukiro wahawe inzu abivuga.

Agira ati “Natashye mu Rwanda mvuye muri Congo n’abana banjye, tukabaho dukodesha ariko nsengera mu itorero rya Des Amis. Ikibazo cyanjye rero baje kukimenya, ko mpora nzerera, ungiriye impuhwe akancumbira, nabishobora ngakodesha. Igihe rero cyaje kugera bangurira inzu, ubu ndatuye ndatekanye, nkabishimira Imana n’iri torero”.

Uyu mukecuru akomeza avuga ko bitagarukiye aho, kuko n’abana be itorero ryamufashije kubishyurira amashuri, mu gihe we nta bushobozi yari afite.

Kabebe Immaculée wahawe inzu
Kabebe Immaculée wahawe inzu

Umusore witwa Ishimwe Eric, na we avuga ko kwiga byamugoraga kubera ko umuryango we utari wifashije, iri torero riza kumugoboka.

Ati “Ntangiye kwiga amashuri yisumbuye byarangoye cyane, kuko hari igihe ababyeyi banjye bananirwaga kwishyura minervali bakanyirukana. Mu gihembwe cya kabiri niga mu mwaka wa mbere, ni bwo itorero ryatangiye kunyishyurira amafaranga y’ishuri, ubu ngeze mu wa gatanu kandi ndiga neza kuko nta kibazo cya minervali kikimpangayikisha. Intego mfite ni uko nanjye nimara kugira ubushobozi nzafasha abandi bafite ibibazo. Ndashimira iri torero”.

Ibijyanye n’ibikorwa by’iri torero, byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki 29 Werurwe, ubwo habaga ihererekanyabubasha hagati y’Umuvugizi ucyuye igiye, Rev. Mupenda Aron na Rev. Sekanabo Jean Paul watowe, wamusimbuye ku buyobozi.

Rev. Sekanabo Jean Paul (iburyo) na Rev. Mupenda Aaron (wambaye ikote ry'icyatsi) basimburanye ku buyobozi
Rev. Sekanabo Jean Paul (iburyo) na Rev. Mupenda Aaron (wambaye ikote ry’icyatsi) basimburanye ku buyobozi

Akimara gushyikirizwa inkoni y’ubushumba, Rev. Sekanabo yavuze ko uretse imirimo isanzwe y’itorero, kwita ku batishoboye biri mu by’imbere.

Ati “Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti ntiriguma mu masengesho n’ivugabutumwa gusa, riri no mu bikorwa biteza imbere abaturage no gufasha abatishoboye. Tuzishyurira mituweli abatishoboye kuko ni ikibazo kigoye abatari bake, tuzahugura abantu ku gukora imishinga ibateza imbere irimo nko korora, ubucurunzi n’indi kandi tubafashe kubigeraho nk’uko bisanzwe bikorwa. Tuzishyurira amashuri abana bakomoka mu miryango itishoboye n’ibindi”.

Ati “Dusanzwe dufite amashuri yisumbuye atandatu hirya no hino mu gihugu, ariko muri iyi manda ndateganya kuyongera, mpereye i Kayonza ndetse tukagura n’asanzwe twubaka mu buryo bugezweho bwo kujya hejuru (étage).

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Huss Monique, yashimye ibikorwa by’Itorero EEAR, anabizeza ubufatanye buhoraho.

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Huss Monique, yashimye ibikorwa by'Itorero EEAR
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Huss Monique, yashimye ibikorwa by’Itorero EEAR

Ati “Muri Kicukiro iri torero rifite ibikorwa byiza by’uburezi, iby’ubuzima, n’indi bitandukanye byo guteza imbere abaturage, ni abafatanyabikorwa beza. Abayobozi bashya rero twizeye ko tuzakomeza gufatanya mu bikorwa Igihugu gishyize imbere. Aha turabasaba gukangurira abakristo kugira isuku nk’ikirango cy’Umujyi wa Kigali, gutanga serivisi nziza, gukomeza kunga ubumwe, gukora cyane bityo twubake u Rwanda twifuza. Turabizeza ubufatanye buhoraho”.

Ibikorwa byaranze uyu munsi byibanze ku masengesho n’indirimbo zo gushimira Imama, ariko bikaba byabimburiwe no gusura ibikorwa bikomeye iri torero ryageho, birimo urusengero rushya rwubatse mu Karama, inzu y’ubucuruzi ndetse n’ishuri, ibi bikorwa bikaba byaratwaye akabakaba Miliyari eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Itorero Eglise Evangelique des Amis/EEA, ryavukiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu 1460, rigera mu Rwanda mu 1986, aho ubu rifite abayoboke basaga ibihumbi 10. Umuvugizi ari na we muyobozi waryo, atorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe, agatorerwa rimwe n’abamwungirije babiri.

Urusengero rushya rwa EEAR
Urusengero rushya rwa EEAR

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka