Intumwa z’ishuri ryo muri Isiraheli zaje mu Rwanda kwiga isomo ku kwishakamo ibisubizo

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubufatanye (RCI), Richard Niwenshuti yakiriye itsinda ry’intumwa ziturutse mu kigo cy’uburezi cyitwa Village Way Educational Institute cyo mu gihugu cya Israel, mu ruzinduko rugamije kungurana ubumenyi.

Muri uru ruzinduko, izi ntumwa zahawe ibiganiro birambuye byibanze ku buryo u Rwanda rwashyize imbere kwishakamo ibisubizo ibizwi nka "Home-Grown Solutions", n’uburyo byagize uruhare rukomeye mu kubaka Igihugu no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Mu byagarutsweho muri ibi biganiro, Richard Niwenshuti yagaragaje ko bimwe mu bisubizo u Rwanda rwishatsemo harimo inkiko Gacaca, n’uburyo zagize uruhare mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabasobanuriye Urwego rw’Abunzi, rugizwe na komite y’abakorerabushake b’inyangamugayo batorwa n’abaturage, bakaba bafite inshingano zo kunga abantu bafitanye amakimbirane ku rwego rw’ibanze by’umwihariko ku Kagari n’Umurenge.

Uyu muyobozi kandi yabamaze amatsiko kuri gahunda ya Girinka, yo guha inka imiryango itishoboye hagamijwe kurwanya ubukene no guteza imbere imirire.

Mu zindi gahunda u Rwanda rwishatsemo nk’ibisubizo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basobanuriwe ko harimo Umuganda, kikaba igikorwa rusange cy’ubwitange gikorerwa hamwe n’abaturage mu kwimakaza ibikorwa by’iterambere.

Izi ntumwa kandi zasobanuriwe gahunda y’Imihigo, uburyo ifasha mu gushyiraho intego no kuzisuzuma mu nzego za Leta ndetse n’Umushyikirano, ikaba inama ngarukamwaka ihuza abayobozi n’abaturage mu biganiro ku miyoborere n’iterambere ry’Igihugu.

Ntabwo aribyo gusa kuko basobanuriwe igikorwa cy’Umwiherero, babwirwa ko ari inama y’abayobozi bakuru igamije gusuzuma no kunoza imikorere ndetse na gahunda y’Itorero, igamije gutoza indangagaciro n’umuco Nyarwanda mu baturage aho yageze no mu Banyarwanda batuye mu mahanga.

umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubufatanye (RCI), Richard Niwenshuti, yavuze ko izi gahunda zose ari inkingi ikomeye yagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda, guteza imbere ubukungu, no gushyigikira iterambere rirambye.

Uru ruzinduko rw’izo ntumwa rugaragaza uburyo u Rwanda rukomeje gusangiza amahanga ubunararibonye bwarwo mu miyoborere myiza n’iterambere rishingiye ku baturage, bikaba bikomeje gutuma Igihugu kiba icyitegererezo ku rwego mpuzamahanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka