Inkuru ya Paul Dijoud: Uko Perezida Kagame yafungiwe mu Bufaransa nyuma yo guhabwa amakuru kuri Jenoside

Perezida Kagame yavuze inkuru ikomeye y’ukuntu Ubufaransa bwamuciriye amarenga ko buzakora Jenoside mu Rwanda, ndetse agafungirwa i Paris umunsi wose.

Hari mu mpera za Nzeri 1991 mu Bufaransa, aho yari yatumiwe kugira ngo yumvikane n’Ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana ku bijyanye no guhagarika intambara RPF Inkotanyi yari yatangije yo kwibohora, no guha uburenganzira abanyarwanda bari barirukanywe mu gihugu cyabo.

Icyo gihe ngo Kagame yari Visi Perezida wa RPF, kandi abo kwa Habyarimana bavuga ko ari we bashakaga muri iyo nama, nuko na we aremera ajyayo.

Icyo gihe, muri RPF ngo bashatse kubuza Perezida Kahgame kujyayo, kuko batinyaga ko hagira ikimubaho, ariko aremera ajyayo, kuko mu Bufaransa, bari bamusabye byanze bikunze.

Bagezeyo, ngo habaye inama, yahuriyemo n’abayobozi b’Ubufaransa, ariko icyo gihe mu kiganiro ngo bendaga kumukubita, mu gihe avuze amazina yabo y’Igifaransa, bakavuga ngo ayavuze nabi.

Uwitwa Paul Dejoud yari Umuyobozi mukuru mu biro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa, yaramubwiye amutunga intoki, ati "Ugomba guhagarika intambara."

Nuko barakomeza baramutoteza, nawe akavuga impamvu y’urugamba, ariko banga kubyumva.

Nyuma Dijoud yabwiye Kagame ati "Hagarika intambara cyangwa nutayihagarika, uzasanga abantu bawe b’i Kigali bapfuye twarabamaze.

Icyo gihe Kagame yacumbikiwe kuri Milton Hotel, yari kumwe na Dr. Ndahiro na Tom Byabagamba, ariko mu ma saa kumi za mugitondo, abona abantu batandatu bafite imbunda, muri hotel.

Arabaza ati "Muri ba nde? Mu gihe akibababaza, bamwaka ibyangombwa barabica." Mu gihe yari agiye kureba aho Col Ndahiro na Tom Byabagamba bari, ngo yasanze bababoshye, nuko babajyana muri gereza.

Ati "Bwari ubwa mbere ngiye muri gereza, ndetse kugeza ubwo, nta handi nigeze njya muri Gereza. Badushyize ahantu muri cave, maze mu ma saa cyenda, Jean Carbonari na nyakwigendera Jacques Bihozagara, baraza, baza kutureba."

Icyo gihe ngo babazaniye ibyo kurya barabyanga, ndetse bashaka no kubashyira mu kubabaza ibibazo, Perezida Kagame arabangira.

Saa mbiri z’ijoro barabarekuye, Perezida Kagame ajya Bruxelles, aho yagombaga gutegera indege.

Agiura ati "Iyo mpuje ibyo by’icyo gihe Dijoud yavuze, n’ibyo nabonye nyuma, mpita numva ko bavugaga ko tuzasanga barakoze Jenoside."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka