Inama y’Umushyikirano ya mbere yabaye ndi mu mashuri yisumbuye none ubu ndi umuyobozi - Isheja Sandrine

Isheja Butera Sandrine, Umuyobozozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) akaba ari we musangiza w’amagambo mu Nama y’Umushyikirano irimo kubera i Kigali kuva tariki 5 kugeza tariki 6 Gashyantare 2026, yagaragaje ko yishimira iterambere agezeho, aho yavuze ko inama nk’iyi ya mbere yabaye mu mwaka wa 2003 afite imyaka 15 yiga mu mashuri yisumbuye.

Isheja yashimye urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka ndetse n’ibyiza rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko ari ikimenyetso kigaragaza ko Abanyarwanda bakomeje gushyira hamwe, bagera kuri byinshi.

Ati “Rubyiruko wowe uri hano, nawe uri kutwumva, uwo nguwo yaba wowe, nta gitangaza kirimo. Uzirinde za mvugo abantu bajya bavuga ngo ndi uwuhe? Utari uwuhe se ahubwo? U Rwanda ni urugero rw’ibishoboka.”

Isheja yabwiye abakurikiye uyu mushyikirano ko kuba u Rwanda rwarivanye mu bibazo byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi byarimo gusenyuka kw’ibikorwa remezo, ibikomere by’umutima, rukongera rukiyubaka rukaba rugeze aho rugeze ubu, ari ikimenyetso cy’uko ubufatanye bw’Abanyarwanda buzatuma rugera kure hashoboka.

Isheja yasabye abitabiriye n’abakurikiye uyu mushyikirano gushimira byimazeyo Perezida Paul Kagame kuko ari we watumye u Rwanda rugera ku byiza byinshi u Rwanda rufite ubu.

Ati “Mwarakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kutuyobora mu rugendo rw’iterambere rigaragarira buri wese”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka