Inama y’Umushyikirano ya mbere yabaye ndi mu mashuri yisumbuye none ubu ndi umuyobozi - Isheja Sandrine
Isheja Butera Sandrine, Umuyobozozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) akaba ari we musangiza w’amagambo mu Nama y’Umushyikirano irimo kubera i Kigali kuva tariki 5 kugeza tariki 6 Gashyantare 2026, yagaragaje ko yishimira iterambere agezeho, aho yavuze ko inama nk’iyi ya mbere yabaye mu mwaka wa 2003 afite imyaka 15 yiga mu mashuri yisumbuye.
Isheja yashimye urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka ndetse n’ibyiza rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko ari ikimenyetso kigaragaza ko Abanyarwanda bakomeje gushyira hamwe, bagera kuri byinshi.
Ati “Rubyiruko wowe uri hano, nawe uri kutwumva, uwo nguwo yaba wowe, nta gitangaza kirimo. Uzirinde za mvugo abantu bajya bavuga ngo ndi uwuhe? Utari uwuhe se ahubwo? U Rwanda ni urugero rw’ibishoboka.”
Isheja yabwiye abakurikiye uyu mushyikirano ko kuba u Rwanda rwarivanye mu bibazo byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi byarimo gusenyuka kw’ibikorwa remezo, ibikomere by’umutima, rukongera rukiyubaka rukaba rugeze aho rugeze ubu, ari ikimenyetso cy’uko ubufatanye bw’Abanyarwanda buzatuma rugera kure hashoboka.
Isheja yasabye abitabiriye n’abakurikiye uyu mushyikirano gushimira byimazeyo Perezida Paul Kagame kuko ari we watumye u Rwanda rugera ku byiza byinshi u Rwanda rufite ubu.
Ati “Mwarakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kutuyobora mu rugendo rw’iterambere rigaragarira buri wese”.
Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 20
- Dore imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20
- Abarezi bahangayikishijwe n’abangavu baterwa inda
- MINISANTE yijeje gutanga serivisi zinoze kandi zegereye abaturage
- Ubu turi mu miyoborere izira ‘cachot, cachet na cash’
- Turasaba ko mwanoza gahunda y’imiturire kuko ikigaragaramo ibibazo - Umuturage
- Perezida Kagame : Ubwenge n’ubushobozi murabufite, ni iki kitubuza gutera imbere?
- U Rwanda rwahisemo imiyoborere myiza igaragara mu buzima bwa buri munsi bw’umuturage
- Ikibazo si ugushyira umukono ku masezerano, ikibazo ni ubushake bwa Politiki - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano ni umwanya mwiza wo gusuzuma ibyagezweho - Depite Mukabalisa Germaine
- Nimuhumure Imana yo izi kuringaniza - Perezida Kagame
- Umunyarwenya yatumiye Perezida Kagame mu ‘Isetsa Rusange’
- U Rwanda ni umufatanyabikorwa wizewe, uhamye kandi wubahwa - Minisitiri Nduhungirehe
- Ikibazo cya serivise z’ibyangombwa by’ubucuruzi cyongeye kugaruka mu Mushyikirano
- Abatuye Ngoma batakambiye Perezida Kagame ngo abagarurire Kaminuza ya INATEK
- Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda barasaba koroherezwa kuzibyaza amafaranga
- Abiga amashuri yisumbuye bikubye inshuro zirenga 20 mu myaka 32 ishize
- Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura yasabye Leta kugira amafaranga igenera abanyamakuru
- Kuki u Rwanda rutarega Congo?
- Amasezerano ya DRC n’u Rwanda i Washington twaranayasengeye - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano 20: Umunsi wa mbere mu mafoto
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|