Imbere y’intumwa z’Abanyekongo: Abahoze muri FDLR bati ‘Iby’u Rwanda rwagezeho nta wabisenya ndeba’

Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo, yakiriye intumwa z’Ihuriro ry’Abakozi riharanira Amahoro n’Ubwiyunge mu Karere k’Ibiyaga Bigari, zasuye ikigo cya Mutobo (Demobilization Centre) giherereye mu Karere ka Musanze.

Ni gahunda yari igamije kureba imbonankubone uko abahoze ari abarwanyi mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bakirwa mu Rwanda n’uburyo bafashwa gusubira mu buzima busanzwe.

Uru ruzinduko rwari rugamije gufasha izi ntumwa kumenya neza ukuri ku buryo u Rwanda rwakira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko abahoze mu mutwe wa FDLR, ndetse n’uruhare rwo kubafasha kongera kwiyubaka no kwinjira mu buzima busanzwe.

Abasuye iki kigo basobanuriwe gahunda zinyuranye zigenerwa abatahuka zirimo kwakirwa, kuganirizwa ku mateka y’Igihugu, kwigishwa indangagaciro z’umuco nyarwanda, guhabwa ubujyanama mu by’imitekerereze, ndetse no kwigishwa imyuga ibafasha kongera kwiteza imbere no kubaka ejo hazaza heza.

Mu biganiro byabereye muri iki kigo, bamwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR batanze ubuhamya bw’ubuzima bubi babayemo mu mashyamba, bagaragaza ingorane zikomeye bahuraga na zo zirimo inzara, kubura ubuvuzi, umutekano muke ndetse no kubaho nta cyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.

Bavuze ko ubuzima bwo mu mashyamba bwari bwarababereye umutwaro ukomeye, ku buryo gutaha mu Rwanda byabaye igisubizo cy’ingenzi ku mibereho yabo.

Nyamara ngo bageze mu Rwanda bakiriwe neza, bahabwa ubufasha mu buryo bwose bubafasha gusubira mu buzima busanzwe, harimo n’izibafasha kumva neza amateka y’Igihugu, no gusobanukirwa uruhare rwabo mu kubaka amahoro.

Umwe muri aba, Colonel Wenceslas Nizeyimana avuga ko nyuma y’igihe kirekire bari mu mashyamba yabonye ntacyo bagezeho nta n’icyo bazageraho ahitamo gutaha.

Yagize ati “Nakoreye Kinshasa, Katanga , Kamina, no mu Burasirazuba bwa Kongo, nyuma y’igihe kinini ndi mu mashyamba nabonye ko ntacyo tuzageraho. Nari mfite amakuru atandukanye y’uko abambanjirije gutaha bari babayeho mu buzima bwiza, abana babo biga neza, nareba uko tubayeho nabi abana bacu batazi uko kwiga bimera, ni yo mpamvu mu kwezi kwa Mata mu mwaka wa 2011 nahisemo gutaha.”

“Ibyo nigiye hano i Mutobo naragiye mbishyira mu bikorwa nkora ubuhinzi n’ubworozi, nshinga koperative ndakora ku buryo nahaye akazi abantu magana ane(400) kandi abo nahaye akazi abenshi ni abavuye mu mashyamba ya Congo ubu bameze neza nanjye meze neza kandi n’Igihugu cyanjye cy’u Rwanda kiranshima.”

Akomeza akangurira abakiri mu mashyamba gutaha bakazana abana mu Gihugu, bagaha amahoro Abanyekongo izo ntambara za hato na hato zikavaho bakabana mu mahoro.

Ni ubuhamya asangiye na Mugenzi we Virginia Niyitegeka

Yagize ati “Nageze muri Congo nshakana n’umugabo na we wabaga muri FDLR. Twabaye mu buzima bubi kuko aho twabaga turi uyu munsi ejo si ho twasubiraga. Nk’uko mugenzi wanjye amaze kubivuga, twakoraga ku mabariyeri dusahura imitungo y’abandi, ari ubwo buzima twiberamo kuko batubwiraga ko iyo ugeze mu Rwanda bakwica.”

“Naje kuburana n’umugabo wanjye biba ngombwa ko mfata umwanzuro wo gutaha mu Rwanda nzana n’abana banjye babiri(2) ngeze hano muri Mutobo banyakiriye neza nsanga ibyo batubwiraga turi muri Congo baratubeshyaga.”

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo, Musoni Francis, yashimiye abagize iri huriro kuba bafashe umwanya wabo bakaza i Mutobo kureba ibyo Komisiyo ifasha abavuye mu mashyamba.

Yagize ati “Mwakwibaza impamvu dusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe itandukanye yitwaje intwaro ariko mukaba murimo kubona abana hano. Ababyeyi baba bagomba gutaha bakanyura hano tukabitaho n’abana babo. Hano haba hari abaganga batandukanye bakabitaho cyane ko abenshi baba bafite ikibazo cy’imirire mibi n’ibindi bibazo bitandukanye bityo turafatanya tugasana kugira ngo bazasubire mu miryango yabo bameze neza kugira ngo biteze imbere ndetse banateze imbere Igihugu muri rusange.”

Umuyobozi w’Ihuriro riharanira Amahoro n’Ubwiyunge mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Bishop Felix Gakunde, yavuze ko uru ruzinduko rwabafashije kubona ukuri ku buryo u Rwanda rwita ku bahoze mu mitwe yitwaje intwaro, ashimangira ko ibyo babonye bizabafasha gutanga ubutumwa bw’amahoro ku bandi bakiri mu mashyamba.

Yagize ati: “Twaje buri wese hari amakuru atari yo afite ariko ibyo twumvise n’ibyo twiboneye bigiye kudufasha mu bukangurambaga cyane ko twaje turi mu byiciro bitandukanye yaba Abashumba, Abashehe, Abapasiteri ndetse n’abakora mu miryango itandukanye tugiye gutanga ubuhamya bw’ibyo twiboneye n’amaso yacu kandi turizera ko bizubaka benshi n’abari barinangiye gutaha bakabasha gutaha mu Gihugu cyabo.”

Iri huriro rigizwe n’abantu 200, barimo 160 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na 40 b’Abanyarwanda, bose bahuriye ku ntego yo guteza imbere amahoro n’ubwiyunge mu Karere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka