Ikoranabuhanga ryitwa ‘Impala’ rije kugabanya impfu z’abana bavuka batagejeje igihe
Abafatanyabikorwa bagira uruhare mu kugura ibikoresho bitandukanye byifashishwa kwa muganga, abo barimo IMPALA muri gahunda yayo izwi nka Goal 3, imaze gusakaza ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga bifasha mu kuvura abana barembye ndetse n’abavutse batujuje igihe.
IMPALA ni uburyo bukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana ikibazo cyavuka ku impinja zavutse zitagejeje igihe, abana bato n’ababyeyi ariko kandi iryo koranabuhanga rigafasha abaganga mu kuvumbura no kubungabunga ubuzima bwabo.
Nk’uko bisobanura mu ndimi z’amahanga, ‘IMPALA’ mu magambo maremare ni Innovative Monitoring-system for Pediatrics in Low-resource settings: an Aid to save lives, ugenekereje mu Kinyarwanda akaba ari uburyo bugezweho bwo gukurikirana ubuzima bw’abana mu mavuriro afite ubushobozi buke, hagamijwe gukiza ubuzima.
Iyi nkunga yatanzwe muri gahunda GOAL 3, ya IMPALA ku bufatanye n’inzego z’ubuzima mu Rwanda.
Uruhare rwa Goal 3 mu gukiza amagara y’abana, rushimangirwa n’ababyeyi babyara abana batagejeje igihe bitewe n’impamvu zitandukanye ndetse n’abaganga barikoresha mu gukiza.
Uwamahoro Patricie, umubyeyi w’abana babiri, avuga ko yaje ku Bitaro bya Nyamata, biri mu karere ka Bugesera, inda ifite amezi atandatu aribwa mu nda ahageze bamubwira ko agomba kubyara kugira ngo bakize umwana, bimutera ubwoba. Ati: “Bambwiye ko umura wifunguye kandi ngomba kubyara, ariko ngira ubwoba kuko numvaga uwo mwana w’amezi atandatu atazabaho, ariko abaganga banyitayeho pe ubu umwana wanjye akomeje kwiyongera ibiro, igisobanuro ko nzataha vuba”.
Usibye kuba uyu mubyeyi yaragaruye icyizere ko umwana we agomba kubaho, akomeza ashimira leta na Goal 3 yazanye ikoranabuhanga rifasha abaganga kwita ku bana baba bavukanye ibibazo bitandukanye. Ati: “Leta ni umubyeyi, yarakoze kwimakaza ikoranabuhanga, ibyafunguye amaso y’abafatanyabikorwa kumenya ubuyro bagomba gushora mu rwego rw’ubuzima kugira ngo batabare ubuzima bw’abaziranenge baba bavutse. Rwose Goal 3 ikomeze ifashe leta kuko yatuzaniye ibitangaza”.
Iyo umubyeyi yabyaye umwana utagejeje igihe cyagenwe cy’amezi 9 bitewe n’impamvu zitandukanye, akenshi bamwe usanga nta mizero bafite ko uwo muziranenge azabaho cyangwa nyina n’ibindi bicantege.
Ushinzwe abaganga muri serivise za Néonatologie aharwarira abana bavutse kugeza ku minsi 28 na Pediatrics irwariramo kuva ku minsi 28 kuzamura, Mujawamariya Laetitia, avuka ko Goal 3, ari igisubizo mu buvuzi bw’abana bityo ko aho bishoboka bakwiye gukwirakwiza ibikoresho bifashisha mu kuvura abana mu bitaro byose mu Rwanda.
Mujawamariya akomeza agira ati: “Goal 3, ni umufatanyabikorwa mwiza wadufashije cyane mu buzima.Ubusanzwe abaganga ni bake byagera mu bitaro by’impinja bikaba akarusho,rero tumuvuga imyato kuko monitor na tablets baduhaye bidufasha kumenya umwana ugize ikibazo mu gihe umuforomo ari mu bindi, bityo akajya kumureba azi neza ikibazo agize, bikagabanya imfu z’abana”.
Umwe mu baganga umaze imyaka irenga 20 mu buvuzi, nawe agaragaza akamaro k’izimashini zibafasha gutabara ubuzima bw’impinja ku gihe. Ati: “Abana bake tugira ku munsi ni 35 kugera kuri 55, kandi abakozi bakora muri iyo serivise ni bane gusa.Uruhinja ruryamye muri Néonatologie rukenera byinshi birimo kugaburirwa, kongererwa umwuka, gusuzumwa ibihaha, umutima n’ibindi. Rero izo mashini dufite mu gihe uri kwita ku mwana wundi, uwasigaye ku mashini iyo abonye ko hari umwana ugize ikibazo sisiteme ihita ibimwereka akamugeraho vuba kuko iyo utinze gato usanga apfuye”.
Aba baganga bakorera muri izi serivise mu bitaro bya Nyamat all bagaragaza ko iri koranabuhanga rizafasha mu kugabanya imfu z’abana ndetse n’ubufasha baha aba bana bwihute cyane.
Dr Cyrille Ntahompagaze, ushinzwe igice cyo kuvura mu Bitaro bya Nyamat all, ashimira abafatanyabikorwa mu mushing awa Goal 3, kuko watanze icyizere ku babyeyi baba bihebye batekereza ko kuba babyaye umwana utagejeje igihe bisobanuye urupfu.
Bamwe mu babyeyi twaganiriye bari baramaze kuvana abana babo muri Néonatologie ariko bagikurikiranwa n’abaganga bagize bati: “Bakimbwira ko mfite ikibazo ngiye kubyara umwana w’amezi 7 ufite ikilo kimwe, nibazaga niba azabaho ariko do yarakuze ameze neza nubwo tutarataha rwose.Leta, abaganga n’abafatanyabikorwa, barakoze kuko badufasha turi benshi kandi abana bacu bakabaho”.
Dr Cyrille avuga ko kandi ubusanzwe ibi bitaro biza ku mwanya wa mbere mu kugira abana benshi bavuka ariko kandi bikaba ibya mbere mu gupfusha abana benshi ariko iri koranabuhanga bakizera badashidikanya ko rizakomeza gukemura ibyo bibazo
Dr Cyrille ati: “ku kwezi tugira ababyeyi barenga 700 babyarira hano, harimo ababyara abana bananiwe, abatujuje igihe n’ibindi.Muri abo abapfaga mu kwezi bari hagati ya 14 na 16 ariko tumaze kubona Goal 3, ntabwo twishimye ariko uruhare rwa muganga rurakorwa ndetse ubu imibare yatangiye kugabanuka kuko abapfa mu kwezi bari hagati ya 6 na 11”.
Innovative Monitoring-system for Pediatrics in Low-resource settings: an Aid to save lives (IMPALA) bakorera mu bitaro bitandukanye aribyo;Nyamata ll, Rwamagana, Kabutare, CHUK na Kirehe.
IMPALA mu mushinga wayo Goal 3, igaragaza ko yatanze imashini zirenga 100 zikoreshwa muri Néonatologie, Pediatrics n’aho babyariza, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, hashingiwe ku bibazo bikunze kuboneka mu bitaro byo muri Afurika.
Ni imashini zifite ubushobozi bwo gukora amasaha 24 /24, zikabika umurimo wakoreshwa amasaha 10 mu gihe amashanyarazi yaba yagiye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|