Mu matora yabaye tariki 07/12/2011, Senateri Damascène Bizimana niwe watorewe kuyobora AMANI, akazungirizwa na Depite Pélagie Mukantaganzwa.
Komite icyuye igihe yatanze raporo y’ibikorwa byagezweho mu mwaka 2010/2011 mu bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro.
Abari bitabiriye amatora kandi banamurikiwe gahunda y’ibikorwa by’umwaka 2012.
Depite Polisi Denis wari usoje manda ye na Depite Julienne Uwacu nibo batowe kuzahagararira AMANI-Rwanda mu karere.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|