Ibi uyu muyobozi yabigarutseho mu nama yagiranye n’abaturage b’Umurenge wa Busengo, Akarere ka Gakenke tariki 04/01/2013.
Guverineri Bosenibamwe ashimangira ko ibihuha bihungabanya umutekano w’abaturage ntibitabire gukora, umwanzi akaba ageze ku ntego ye.

Yavuze ko nta bushobozi FDLR ifite bwo gutera u Rwanda nk’uko ibihuha bikwirakwizwa bibivuga kandi ngo inabikoze ntiyamara n’isaha imwe ku butaka bw’u Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda zirakomeye mu Karere u Rwanda rurimo usibye na FDLR ngo nta gihugu cyahirahira ngo kigabize gutera u Rwanda; nk’uko Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yakomeje abishimangira.
Yasabye abaturage gutuza bakikorera imirimo yabo nk’uko bisanzwe, bagakomeza intumbero y’iterambere barimo kugera umunsi ku wundi.
Major Rukundo Vivirice watahutse tariki 29/11/2012 avuye muri FDLR yatanze ubuhamya uko FDLR ihagaze. Yavuze ko FDLR ari baringa, yashegeshwe n’amakimbirane ashingiye ku turere ayirangwamo, ibikoresho bike no kutagira impamvu n’imwe irwanira.

Major Rukundo wari ushinzwe umutungo muri FDLR mu Ntara y’Amajyepfo yongeraho nta bikoresho bafite byo gushoza urugamba uretse nko guhungabanya umutekano.
Capt. Munyemana Anastase uzwi nka Sugira Sagamba na we witandukanyije na FDLR yavuze ko abasirikare n’abaturage bakiri mu ishyamba babayeho nabi cyane kandi bafite ubushake bwo gutaha ariko bagizwe imbohe n’abayobozi ba FDLR.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|