Uretse Ngoma na Kinazi mu yindi mirenge yose muri 14 igize Akarere ka Huye hagaragara amazu yasenywe n’iyo imvura abarirwa agaciro koa miliyoni 340FRW.


Ahasenyutse amazu menshi ni mu Murenge wa Mbazi, kuko honyine hasenyutse 57, habariwemo n’ayasenywe n’umwuzure wateye ahitwa mu Rwabuye.
Iyo mvura yanangije imirima kuri hegitari 82.5. Imirima yangiritse ku buso bunini ni iyo mu Murenge wa Tumba kuko hangiritse iri kuri hegitari 40. Agaciro k’ibyangiritse muri iyi mirima ugereranyije ngo ni miliyoni 226 n’ibihumbi 875 z’amafaranga y’u Rwanda.


Iyi mvura yanishe ingurube mu Murenge wa Mbazi, ndetse inangiza iteme ryo mu Murenge wa Huye rigana i Kibeho. Ugereranyije, iri teme ngo rifite agaciro ka miliyoni 50.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|