Hashyirweho ibindi bihano bitari ugufunga uwakoze icyaha- CLADHO

Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba ko hajya hatangwa ibindi bihano bitari ugufunga umuntu mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magororero.

Byavugiwe mu Nteko Ishinga Amategeko mu biganiro byahuje imwe mu miryango ya Sosiyete Sivile (CSOs) irimo CLADHO, LAF, ARDHO, HAGURUKA n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ubwo bareberaga hamwe icyakorwa ngo hakemurwe bimwe mu bibazo bikigaragara mu magororero birimo n’ubucucike bukabije.

Murwanashyaka Evariste umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO yabwiye Adepite ko nubwo mu itegeko mpanabyaha harimo ibihano byinshi birimo no gucibwa amande usanga bititabwaho ahubwo ugasanga umuntu wese ukoze icyaha inzego z’umutekano zihita zihutira ku mufunga.

Ati “ Ubundi hakwiye no kurebwa no kubindi bihano nko gucibwa amande, guhabwa igihano nsimburagifungo, no gukomeza gahunda y’ubuhuza byose byafasha mu kugabanya ubucucike”.

Murwanashyaka yatanze urugero rw’umuntu ushobora gufungirwa Sheki itazigamiye kandi mu by’ukuri afite umutungo wakurwamo ayo mafaranga.

Ni naho yahereye asaba Abadepite kujya bareba ibyuho bikiri mu itegeko kugira ngo bitange ibisubizo ku bibazo biba bihari mu rwego rwo gufasha Leta kubishakira igisubizo.

Ikindi Abadepite basabwe ni ugukora ubuvugizi bwo kwagura inyubako zigororerwamo kugira ngo bagire ubwisanzure.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside Depite Madina Ndangiza yavuze ko basanze ari ngombwa kugirana ibiganiro niyi miryango hagamijwe kugira amakuru y’inyongera.

Aya makuru azafasha Komisiyo ubwo izaba igirana ibiganiro n’inzego zitandukanye za Leta ku bibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’lgihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’ïbikorwa by’umwaka wa 2014-2025.

Depite Ndangiza yavuze ko nyuma yo kuganira n’imiryango itegemiye kuri Leta bazaganira n’inzego za leta zirimo Minisiteri y’Ubutabera ndetse n’urugaga rw’abavoka, na Ministieri y’umutekano kugira ngo barebere hamwe ibigomba kunozwa muri za Kasho ndetse no mu magororero.

Ijanisha ry’abari bafungiye mu magororero ugereranije n’abo yagenewe kwakira ryagabanyutse kuva kuri 140.7% mu mwaka wa 2022-2023 rigera kuri 103,8% mu mpera za Kanama 2025.

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose iki gitekerezo nicyo kuba umuntu yakora icyaha cyoroheje hanyuma agafungwa akabera leta umuzigo kandi haribyo yakagombye kwishyura mubyo atunze. Cyangwa hagateganywa imirimo nsimbura gifungo

Sophonie yanditse ku itariki ya: 15-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka