France: Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwangijwe n’abatahise bamenyekana

Mu gihe u Rwanda n’isi yose bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwibutso ruri mu mujyi wa Rouen mu Bufaransa rwangijwe n’abataramenyekana.

Umuryango Ibuka France ukaba usaba inzego z’ubuyobozi bw’Ubufaransa gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare, kandi bagezwe imbere y’ubutabera.

Ibuka France ivuga ko iki gikorwa gifite uburemere budasanzwe, kuko kwangiza ahantu ho kwibukira Jenoside ari ugusuzugura icyubahiro cy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abarokotse, ndetse no gutesha agaciro urwibutso rusange n’indangagaciro z’ubumuntu.

Uyu muryango ukomeza uvuga ko inzibutso ari ingenzi mu kubungabunga amateka, ukuri no guhererekanya amateka ku bisekuru bizaza. Bityo, kuzonona ni nko kugerageza gusibanganya amateka akwiye kurindwa.

Nubwo bimeze bityo ariko, Ibuka France ishimangira ko nta gikorwa na kimwe cyo kwangiza inzibutso gishobora gusibanganya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko akomeje kubikwa no kurindwa n’abayazirikana bose ku rwego mpuzamahanga.

Uru rwibutso rumaze imyaka ibiri gusa mu Mujyi wa Rouen mu Bufaransa, kuko rwahashyizwe ku itariki 13 Mata 2024.

Ibitekerezo   ( 1 )

France yirukane izo nterahamwe kuko zirazwi.

Acakavuyo yanditse ku itariki ya: 16-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka