Dr. Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukuboza 2025, Perezida Paul Kagame, yagize Dr. Telesphore Ndabemeye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Dr. Mark Cyubahiro Bagabe.

Dr. Telesphore Ndabamenye yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, umwanya yari amazeho amezi arenga atanu, akaba asimbuye Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wari Minisitiri guhera muri Werurwe 2024.

Muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi, Dr. Solange Uwituze wakoraga nk’Umunyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yagizwe Umunyamabanga wa Leta asimbuye Dr. Telesphore Ndabamenye.

Dr. Usta Kayitesi wari Umusenareri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda guhera muri Nzeri 2024, yagizwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Mu bandi bahinduriwe ishingano harimo Gen. (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama mukuru mu bijyanye n’umutekano mu Biro bya Perezida wa Perezida, nyuma y’imyaka irenga ibiri yari amaze ari umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Dr. Charles Murigande yagizwe Senateri nyuma y’igihe kinini nta mirimo ya Leta agaragaramo, kuko yaherukaga kugaragara mu mirimo ya Leta mbere ya Kamena 2020, ubwo yari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, umwanya yavuye afata ikiruhuko cy’izabukuru.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka