Depite Niyorurema yabajije impamvu imodoka zitwara abarwayi zitubahiriza amategeko y’umuhanda

Depite Niyorurema Jean Rene yabajije Minisitiri w’Intebe icyo bateganya gukora kugira ngo babuze imbangukiragutabara gukomeza kwibasira ubuzima bw’abantu, baba abazitwaye, abarwayi ndetse n’abakoresha umuhanda.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko umubare w’imbangukiragutabara ugenda wiyongera, ndetse n’igihe zigerera ku muntu utabaje kikaba cyaragabanutse.

Niyorurema yashimye iyo ntambwe, ariko avuga ikibazo cy’imicungire y’imbangukiragutabara, ubu ngo usanga ziri mu magaraji, kubera imitwarire yazo idahwitse.

Yagize ati "Mfite ingero: mperutse kunyura mu Kivuruga, maze mbona umushiferi utwaye imbangukiragutabara adepasa(anyuraho) imodoka zigera ku icumi. Ibyo bigaragaza ko abashoferi bakeneye amahugurwa kuko n’ubwo tuzifite n’imicungire yazo harimo ikibazo; dushobora kuhatakariza ubuzima bw’abarwayi n’abazitwaye."

Yongeyeho ati "Nagira ngo numve icyo mugiye gukora kugira ngo izo mbangukiragutabara ze kujya zangirikira mu muhanda, ari nako zangiza ubuzima bw’abantu. Ikigaragara nuko zitubahiriza n’ibyapa. N’ubwo ari imbangukiragutabara ariko, ntibibujijwe ko zigomba no kubahiriza ibyapa mu muhanda."

Aha ariko Dr. Nsengiyumva, yavuze ko ahubwo imbangukiragutabara zigomba gufashwa kwihuta bishoboka, buri wese akumva ko iyi modoka agomba kuyihigamira.

Icyakora, Senateri Uwera Pelague yasabye ko hashyirwaho ikoranabuhanga, ryatuma imbangukiragutabara ihaguruka izi neza ahantu yanyura hatari imodoka nyinshi, kuko "iyo iciye ahari embouteillage n’ubundi abakoresha umuhanda babura aho bihengeka ngo bayihigamire."

Mu Rwanda hari imbagukiragutabara 510, zivuye kuri 263 muri 2023. Igihe zikoresha zigera ku murwayi ngo cyaragabanutse kigera ku mpuzandengo y’ iminota 15 mu Mujyi wa Kigali, kivuye ku
minota 45.

Mu Ntara, iki kigereranyo cyavuye ku mpuzandengo y’iminota 150 (amasaha abiri n’igice) kigera ku minota 45.

Ibitekerezo   ( 3 )

izombangukiragutabaranukuzashyiramo aramu kubujyo bazajyabayumvabagahigama

ndi claude yanditse ku itariki ya: 27-03-2026  →  Musubize

Mwiriwe neza cyane cyane bazite kuruyu muhanda wuva giporoso werekeza k’umurenge wa Kanombe

Semana faustin yanditse ku itariki ya: 27-03-2026  →  Musubize

Impanuka nimpanuka iyo yakuziye ntacyo wayikoraho knd ntamuntu ukora impanuka abishaka wapi kbs ahubwo barebe uko bazabigenza bagabanye umuvuduko

Higiro yanditse ku itariki ya: 26-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka