Buri munsi abangavu 60 b’u Rwanda baterwa inda z’imburagihe

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yasobanuye imibare ijyanye n’inda ziterwa abangavu, aho yavuze ko buri munsi, abangavu 60 baterwa inda, cyangwa se abana barenga ibihumbi 23 ku mwaka.

Minisitiri Nsanzimana yabivugiye mu Ihuriro ry’Urubyiruko ku Kwihutisha ibikorwa byo gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu.

Iyi mibare, ngo yarazamutse, iva kuri gatanu ku ijana, igera ku munani ku ijana kuva muri 2024 kugera muri 2025.

Nsanzimana, yavuze ko ubwangavu, cyangwa ubugimbi, ari ikiraro hagati y’ubwana n’ubukuru, agaragaza ko iyo uhitwaye nabi, bikugiraho ingaruka mu buzima buri imbere, wakwitwara neza, ugacana umucyo mu buzima bw’igihe kirekire.

Aha ariko, Minisitiri Nsanzimana yabwiye ababyeyi n’abarezi amagambo akomeye y’uburyo bagomba gufata umwana igihe yagize ikibazo cyo gutwara inda itateganyijwe.

Yagize ati "Mubyeyu, igihe umwana yagize icyo kibazo, muba mugifatanyije, si umwanya wo kumutuka. Ikibazo muragisangiye. Nawe mwarimu, uwo mwana yari yatwitiye ku ishuri, kandi ntiwamufashije, none uramwirukanye."

Yavuzde ko kwa muganga, aba bana, nibo bagira ibyago byinshi byo gupfa babyara, kuko imibiri yabo iba itaragira imbaraga zo kwakira umwana.

Agira ati "Ntawe ukwiye gupfa atanga ubuzima, ariko izo ngaruka tugomba kuzikumira."

Ikindi kandi, ngo abana bavuka kuri aba bangavu ni bo baza ku mwanya wa mbere wo kuvuka batagejeje igihe, ndetse bagira ingaruka zo kugwingira.

Kimwe cya gatatu cy’abana bagwingira, ngo ni ababa bavutse ku bangavu.

Kutiga cyangwa guta ishuri, ngo bikuba gatanu ibyago byo gutwara inda bakiri abangavu.

Ukutagira ubumenyi, kugira amakuru atari yo, aho abana babwirwa ko urwaye ibiheri agakora imibonano mpuzabitsina akira, ko ukoze imibonano mpuzabitsina rimwe adashobora gutwita, n’ibindi, na byo ni ibishuko babeshyeshya abana, bakabatera inda.

Icyakora aha, Minisitiri yabwiye urubyiruko ati "Muhora muvuga ko abakuru ari bo batera bangavu inda. Ariko abo basore mwicaranye, ahubwo na bo bari mu bazibatera. N’abakuru bafite uruhare, ariko namwe mugira uruhare."

Ikindi gituma abana batwara inda, ngo ni ikigare cy’urungano ku ishuri, muri karitsiye, n’ibindi.

Ihohotera na ryo ni indi mpamvu iturukamo inda zitateganyijwe.

Kugira ngo iki kibazo gikemuke, icya mbere ni uko buri mwana yiga akarangiza amashuri yisumbuye.

Umwana w’umukobwa kandi agomba kwemererwa kubona serivise z’ubuzima, abantu bakemera kuvuga ibyo basanzwe bita kirazira kuko iyo batabimenye bibagiraho ingaruka.

Ikindi, ni ukwigisha abana, bakagira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka