Brig. Gen. Dan Gapfizi yaguye mu mpanuka y’imodoka

Umuyobozi w’ingabo zigize umutwe w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyepfo, Brig. Gen. Dan Gapfizi, yakoze impanuka y’imodoka yabaye mu ijoro rishyira ku wa 26/06/2013 ahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Kagitumba-Kayonza mu karere ka Nyagatare. Brig. Gen. Dan Gapfizi ngo yashize umwuka nyuma y’iminota mike ubwo indege yari imukuye aho impanuka yabereye umujyanye ku bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.

Imodoka Brig. Gen. Gapfizi yari arimo ubwo yakoraga impanuka.
Imodoka Brig. Gen. Gapfizi yari arimo ubwo yakoraga impanuka.

Urupfu rwa Brig. Gen. Gapfizi rwemejwe n’umuvugizi w’ingabo z’igihugu, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita. Yagize ati: “igisirikare cyacu kibabajwe n’inkuru y’urupfu rwa jenerali Gapfizi, yari umusirikare mukuru w’inyangamugayo”.

Hari amakuru avuga ko Brig. Gen. Gapfizi yakoze impanuka ari kumwe n’abandi bantu batatu nabo bitabye Imana. Imana ibahe iruhuko ridashira.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 31 )

Tuzahora twibuka ibigwi byawe Afande kandi imana iguhe iruhuko ridashira,Ibyo warokotse ni byinshi none Accident tuuuu!!!!!!!mbaya sanaaaaa!!!! RIP AFANDE

Rubagumya vianney yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Afande Brig Gen Dan GAPFIZI yatubabaje cyane,Imana imwakire mubayo.Ariko Police itumenyere icyateje impanuka kabisa kuburyo imodoka ishwanyuka bigeze hariya.

Valentin yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

IMANA imuhe iruhuko ridashira
Nanjye ndashakako nzaba umusirikare nka BRIG.GEN.DAN GAPFIZI

olivier ishimwe yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Brig Gen Dan gapfizi Imana imuhe iruhuko ridashira yabaye intwari ntituzamwibagirwa sinzamwibagirwa

kagoma yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

RUKARISHYA Igendere IMANA Niyo i
fite umugambi wanyuma kumuntu.Rip

kirenga jean claude yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

imana imuhe iruhuko ridashira

Alias yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Brig GENERAL Dan gapfizi yari intangarugero mungabo zigihugu yakoze byinshi byiza yari afite ibitekerezo byubaka kandi akaba intangarugero uhereye ni aho yari atuye niboye imana imwakire mubayo gusa agiye tukimukenrye yambereye umubyeyi sinzamwibagirwa mubuzimz bwange imana imwakire mubayo

pazo yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka