BNR yasobanuye ko gusohora inoti nshya bidaterwa n’amafaranga y’amiganano

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri BNR, Kasangwa Chantal, yasobanuye ko ikibazo cy’inoti z’inkorano cyangwa z’inyiganano, atari ikibazo gihangayishije kuko ari ibintu bibaho gacye cyane.

Aha, umuyobozi yasobanuye ko BNR ihindura inoti ku mpamvu eshatu (3) z’ingenzi”.

“Icya mbere ni ukugira ngo tugendane n’ikoranabuhanga rigezweho mu guhindura inoti. Iyo urebye nka ruriya rupapuro rukoze inoti, ikoranabuhanga rigenda rihinduka uko ibihe bigenda. Hari ukuvugurura ibimenyetso by’umutekano w’inoti. Buriya inoti igira ibimenyetso bigaragarira amaso y’abantu n’ibindi bisomwa n’imashini zibara amafaranga. Ibyo nabyo turimo kubihindura, usanga tuvugurura uwo mutekano w’inoti. Ikindi ni uko ushobora no guhindura biriya birango bigaragara inyuma. Iyo urebye nk’inoti yacu ya 5000 nshyashya,ifiteho ‘Convention’ twashakaga kwerekana imbaraga igihugu cyashyize mu kuzamura ubukerarugendo cyangwa se kuzamura ubukungu bushingiye ku nama ”.

“Ziriya noti ziba zifite icyo bita ‘legal tender’ itegeko rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ry’igihe izo noti zizaba zifite uburenganzira bwo kuba zigikoreshwa mu kwishyurana, mu gihe rero iyo ‘legal tender’ itaravaho ziriya noti ziba zemewe. Kandi ntabwo twajya kuzana za noti nshyashya, nta noti zirimo zikora zigihari. Izo rero iyo zije, zisanga ziriya zindi zigihari, ziri mu baturage zizenguruka kandi zikiri nyinshi. Ntabwo rero twahita tuzikuraho, ni ukureka, zikagenda zigaruka muri Banki y’igihugu gahoro gahoro. Gusa ntitwongera kuzitumiza hanze. Izo dukomeza gutumiza hanze ni za zindi nshyashya”.

Kasangwa Chantal yakomeje asobanura ko amabwiriza ya Banki nkuru yo mu 2024 yatanze umurongo kuri ibyo by’inoti nshya n’izishaje, avuga ko nta noti zirenga ebyiri z’ubwoko bumwe zizajya zikoreshwa mu gihe kimwe.

Asubiza ikibazo kijyanye n’ahaturuka amafaranga y’amiganano, Yagize ati, “ Nk’uko nigeze kubivuga kare, izo noti z’impimbano ni umubare mutoya cyane, kandi nta mpungenge ziteye yaba kuri BNR cyangwa se ku gihugu. Inkomoko yayo cyangwa se aho abayakora bakorera, naba mbeshye mvuze ko nzi aho bayakorera, ariko icyo nzi ni uko dukorana na Polisi mu guta muri yombi abagira uruhare muri uko gucura amafaranga y’amiganano. Mu by’ukuri ntabwo ari ikibazo gikomeye kuri BNR, ahubwo icyo twitaho cyane, ni ukugerageza kongera cyangwa se kuzamura umutekano w’inoti kandi ni byo turimo gukora. Ikindi ni ubukangurambaga mu baturage, kugira ngo bashobore kumenya neza inoti za nyazo cyangwa se inoti zemewe. Ubwo rero icyo kwigana inoti nahamya ko kitari mu bituma hasohorwa inoti nshyashya, ntabwo ari byo”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka