Amanota y’abarangije amashuri abanza n’icyiciro rusange aratangazwa kuri uyu wa kabiri
Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025 by’abarangije amashuri abanza (P6) n’Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye (O’ Level) azatangazwa ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025.

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi - MINEDUC ryo kuri uyu mugoroba rivuga ko amanota azatangazwa ku wa kabiri saa cyenda z’amanywa.
Iri tangazo kandi ryavuze ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 uzatangira tariki 8 Nzeri 2025.
Abanyeshuri ibihumbi 220 ni bo bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, mu gihe abakoze ibisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye muri uwo mwaka ari 149 134.
Abashaka gukurikira iki gikorwa cyo gutangaza amanota bazakurikira kuri YouTube ya MINEDUC: https // www.youtube.com/@mineducmineduc
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
MUZADUHE UKO INGENDO ZABANYESHURI ZITEYE
Amanota yicyareta
Kureba amanoto
Ibizami bya mashuri abanza
Dukene Amakuru mashya
Dukene Amakuru mashya
Dukene Amakuru mashya
Dukene Amakuru mashya
Amanota yabanyeshuri
Amakuru kumanota y’umana
Dukeneye kureba amanota yumana
Ukotwareba amanota