Amande acibwa abatitabira umuganda akwiye gukoreshwa mu gusoza ibikorwa bitarangiye - Abasenateri

Mu gihe hirya no hino mu Gihugu hakomeje kugaragara abaturage batitabira umuganda nk’uko biteganywa n’amategeko, Senateri Charles Murigande yasabye ko amande ateganywa ku batubahiriza uyu muhigo yatangwa uko bikwiye, amafaranga avuyemo agakoreshwa mu gusoza ibikorwa bisigara bitarangiye.

Yabitangaje mu biganiro nyunguranabitekerezo byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 31 Werurwe, aho hagarutswe ku bibazo bikibangamiye ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’umuganda, birimo n’icyo kuba hari ibikorwa byinshi umuganda usozwa bitarangiye, hakaba harimo ibyangirika burundu bigatuma amaboko y’abaturage aba impfabusa.

Senateri Murigande yagaragaje ko nubwo itegeko rigena ko umuganda ugomba gukorwa n’abantu bose bafite hagati y’imyaka 18 na 65, hakigaragara ubwitabire buke cyane, cyane cyane mu mijyi.

Ati “Hano mu mujyi, iyo urebye abitabira umuganda, ntibarenze 20%. Urugero, mu mudugudu ntuyemo ufite ingo 227, ushobora kubara abantu barenga 450 bafite imyaka yo gukora umuganda, ariko abawitabira ntibagera kuri 50.”

Yavuze ko ibi bigaragaza ko hari benshi badakurikiza amategeko, nyamara ingingo ya 13 y’itegeko rigenga umuganda iteganya ko utitabiriye acibwa amande atari munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, yasabye ko ayo mande yakongerwa gushyirwa mu bikorwa, ndetse amafaranga avuyemo akajya afasha mu gusoza imirimo isigara itarangiye.

Ati “Ayo mafaranga akwiye kujya acibwa koko, hanyuma ibikorwa bitarangijwe bikifashisha ayo mafaranga bigasoza neza.”

Si we wenyine wagaragaje impungenge kuri iki kibazo. Abandi basenateri n’abitabiriye ibi biganiro, barimo n’abahagarariye inzego zitandukanye z’imiyoborere n’urubyiruko, bagarutse ku kibazo cy’uko hari abaturage bagisuzugura umuganda, mu gihe abandi baba bawukora.

Senateri Mureshyankwano na we yagaragaje ko hakenewe izindi ngamba ziherekeza amande, zirimo no gushyira ahagaragara urutonde rw’abagomba gukora umuganda mu midugudu, abawusiba bakajya babazwa mu ruhame.

Ati “Njyewe aho ntuye, iyo hari impamvu ituma ntabasha kwitabira umuganda, mbimenyesha umukuru w’umudugudu nkamusobanurira impamvu.”

Ku ruhande rwa Guverinoma, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yemeye ko hari ibibazo bikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’umuganda, birimo n’ibikorwa umuganda usozwa bitarangiye bigasaba gutegereza uw’ukwezi gukuriyeho, bityo bikaba bishobora kwangirika bigateza igihombo.

Yasobanuye ko hari igihe biterwa n’ubuke bw’amikoro, aho ibikorwa bimwe bisaba ubushobozi burenze ububoneka mu muganda, bigatuma bisozwa nyuma n’inkunga z’uturere cyangwa gutegurwa undi muganda wo kubisoza.

Ati “Hari ibikorwa bimwe bisozwa bitarangiye kubera ikibazo cy’ubushobozi, ariko hari n’ibisigara hagati aho bikaba byakwangirika koko.”

Minisitiri Habimana yijeje ko Minisiteri ayoboye (MINALOC) igiye kongera imbaraga mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko agenga umuganda, by’umwihariko harebwa uko amande ateganywa acibwa, ndetse amafaranga avuyemo agafasha mu kurangiza ibikorwa by’umuganda.

Ibi bikaba byitezweho kongera ubwitabire bw’abaturage, no gutuma ibikorwa by’umuganda bikorwa neza kandi bikarangira ku gihe, bityo bikagira uruhare rufatika mu iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Minisitiri Habimana akaba yijeje ko uretse iki kibazo cy’abasiba umuganda, MINALOC igiye kwita no ku mitegurire y’umuganda, na yo yakemanzwe cyane noneho hakajyaho igenamigambi ry’ibikorwa by’umuganda ku buryo nibura buri mezi atatu abaturage bazajya baba bafite gahunda y’umuganda y’icyo gihe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka