Abanyeshuri ibihumbi 258 bategerejwe mu bizamini bya Leta kuri uyu wa gatatu

Abanyeshuri 258.255 ni bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’icya kabiri guhera kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyatangaje ko abagera ku 149.533 ari bo bazakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (O-Level) mu gihe abagera ku 108.722 ari bo bazakora ibizamini bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri y’isumbuye (A-Level).

Muri aba biyandikishije mu bazakora ibizamini kandi harimo abanyeshuri 879 bafite ubumuga, NESA ivuga ko bazahabwa ubufasha bwihariye n’ibikenerwa kugira ngo babashe gukora ibizamini neza kandi mu buryo bungana n’ubw’abandi.

Biteganyijwe ko ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye bizakorerwa mu bigo by’amashuri 1.746, bikaba bizarangira tariki ya 24 Nyakanga 2026.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka