Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyatangaje ko abagera ku 149.533 ari bo bazakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (O-Level) mu gihe abagera ku 108.722 ari bo bazakora ibizamini bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri y’isumbuye (A-Level).
Muri aba biyandikishije mu bazakora ibizamini kandi harimo abanyeshuri 879 bafite ubumuga, NESA ivuga ko bazahabwa ubufasha bwihariye n’ibikenerwa kugira ngo babashe gukora ibizamini neza kandi mu buryo bungana n’ubw’abandi.
Biteganyijwe ko ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye bizakorerwa mu bigo by’amashuri 1.746, bikaba bizarangira tariki ya 24 Nyakanga 2026.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|