Abanyamuryango b’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera bazindukiye mu matora

Abagize inteko itora mu Rugaga Nyarwanda rw’Abikorera bazindukiye mu matora y’ababahagariye ku rwego rw’Akarere, akaba azakurikirwa n’ayo ku rwego rw’intara n’urwego rw’igihugu muri iki cyumweru n’igitaha.

Imyanya itorerwa ku rwego rw’Akarere, ni umuyobozi w’urugaga ku rwego rw’Akarere, ndetse n’abamwungirije babiri.

Mu Karere, hiyongeraho abagize inama nkemurampaka barindwi, bose batorerwa manda y’imyaka itatu.

Ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, amatora azaba ku wa 11 Werurwe 2026, ariko kuri uru rwego, ndetse no ku rwego rw’Igihugu, hatorwa gusa Perezida na ba Vise Perezida babiri.

Amatora y’amashami(chambers)

Ku rwego rw’Amashami Abanyamuryango b’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera babarizwamo, ari byo bizwi nka Chambers mu rurimi rw’Icyongereza, amatora azakorwa ku wa 13 Werurwe, aha na ho hakaba hazatorwa Perezida na Vise Perezida babiri.

Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera rubarizwamo amashami atanu ari yo Serivise, Ubuhinzi n’Ubworozi, Inganda, Ibyiciro bidasanzwe ari byo by’Urubyiruko, Abagore ndetse n’Abafite Ubumuga, ndetse n’Ubucuruzi.

Ku rwego rw’Igihugu, Tariki 16 Werurwe, hazatorwa abayobozi ari bo perezida n’abamwungirije babiri.

Aba, wongeyeho abayobozi b’Amashami(chambers), ni bo bayoboye Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera(Board).

Inteko itora igizwe n’Abashoramari b’abanyamuryango bafite ubunararibonye bw’imyaka itanu mu ishoramari ku rwego rw’Akarere, n’ubunararibonye bw’imyaka icumi ku rwego rw’igihugu.

Avuga kuri aya matora, Umuyobozi mukuru(CEO) w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera Stephen Ruzibiza yagize ati "Turabizi ko uyu mwanya utareba gusa guhererekanya ubuyobozi; ahubwo ni umwanya wo kongera gushimangira imizi n’ishingiro ry’Urugaga rwacu. Dufitiye umwenda w’ishimwe ubuyobozi bucyuye igihe ku bw’umusanzu munini bwatanze, wasize ikimenyetso kidashobora kwibagirana mu rugaga rwacu no mu bukungu bw’igihugu. Ubu turi mu gihe gikomeye cyane. Ndashishikariza buri munyamuryango gufata aya matora nk’ishoramari rikomeye mu hazaza, batora ubuyobozi bufite icyerekezo cy’iterambere ridasanzwe n’ingamba nshya zizafasha ubucuruzi bwacu n’igihugu cyacu gukomeza gutera imbere."

Ibitekerezo   ( 1 )

NIBYIZAKO URUGAGARUBAHO MURAKOZE DUKUNDA AMAKURU MUTUGEZAHO

ishimwe rurindo yanditse ku itariki ya: 9-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka