Abadepite baratabariza ingo zihora mu makimbirane
Abagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko basabye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) gushyira imbaraga mu nshuti z’umuryango kugira ngo zifashe imiryango ibana mu makimbirane kuyakemura.
Kuwa 2 Werurwe, iyi Komisiyo yakiriye MIGEPROF barebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Umurage Ndangamuco.
Depite Furaha Rubagumya uyoboye iyi Komisiyo yavuze ko abantu batoranyijwe kubera abandi abajyanama bitwa ‘ Inshuti z’umuryango” bakwiriye gushyirwamo imbaraga nyinshi kugira ngo bafashe imiryango ibanye mu makimbirane kuyakemura.
Ati “Nubwo hari izo ‘Nshuti z’umuryango’ mbona zitagaragara cyane! Mpereye nko ku rubyiruko rw’Abakorerabushake biraboneka ko bakora cyane rero nabo bakora ku buryo bagabanya icyuho cy’imiryango ibana mu makimbirane kuko byagaragaye ko ingo nyinshi zirimo gusenyuka kubera ibibazo bito byagakemukiye mu miryango”.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Mireille Batamuliza avuga ko iyi Minisiteri ikora ibishoboka byose ngo bubake umuryango utekanye bifashishishije gahunda zitandukanye zirimo inshuti z’umuryango ndetse n’umugoroba w’ababyeyi.
Yagize ati “Twakoze igitabo kirimo inyigisho (Module) zizajya zifashishwa n’abashinzwe irangamimerere kugira ngo bahugukirwe no guherekeza imiryango mishya igiye kurushinga”.
Batamuriza avuga ko byose bigamije gufasha imiryango mishya kubaka urugo rwiza, no kumenya kwikemurira ibibazo igihe bageze mu muryango.
Imiryango ikomeje gusenyuka
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, zivuye ku manza 2.833 mu mwaka wari wabanje.
Muri raporo zitandukanye bigaragazwa ko umubare w’abasaba gatanya wazamutse vuba. Nko mu 2016, hakiriwe ibirego 21, mu 2017 biba 69 naho mu 2018 biba 1,311.
Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|