Mu Rwanda, abageze mu zabukuru bafatwa nk’isoko y’ubumenyi, ubunararibonye bwuzuye indangagaciro za Kinyarwanda. Kuba bageze mu zabukuru si intandaro y’uko basigara inyuma, ahubwo bafatwa nk’abafite uruhare rukomeye mu kubaka umuryango nyarwanda. Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda n’ingamba zigamije (…)
Abanyeshuri 1029 barangije amasomo abemerera kuba ba Ofisiye bato (Junior Officers) mu ngabo z’u Rwanda (RDF) mu muhango wabereye mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukwakira.
Umushinga w’itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda wazanye ingingo zigamije gukumira amakosa, ku buryo umushoferi ashobora no gutakaza uburenganzira bwo gutwara imodoka mu gihe cy’amezi cumi n’abiri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abakora mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugakora banizigamira bagifite imbaraga kuko uko bagenda basaza n’izo mbaraga zigabanuka.
Raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) yagaragaje ko ifungwa ry’agateganyo ry’imihanda minini mu gihe cya Shampiyona y’Isi ry’Amagare (UCI World Cycling Championships) ryagize uruhare rukomeye mu gusukura ikirere mu Mujyi wa Kigali.
Abafite ubumuga bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, biteze ibisubizo ku bushakashatsi ku iterambere ridaheza rishingiye ku muryango (Community based rehabilitation), burimo gukorerwa mu bihugu birimo u Rwanda.
Inteko Rusange ya Sena yateranye ku wa Mbere tariki 30 Nzeri yemeje abayobozi baherutse gushyirwa mu nshingano tariki 18 Nzeri.
Mu gihe Afurika ikomeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ibiciro bihanitse by’ubucuruzi n’ubushomeri mu rubyiruko, abayobozi bitabiriye Inama ya 6 y’Ihuriro ry’Abahinzi bo mu burasirazuba bwa Afurika (EAFF Congress & Exhibition) bahurije ku ngingo yo gushyira imbere ikoranabuhanga n’udushya mu rwego rwo (…)
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Kabiri ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura, yakiriye itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri 27 bo mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Zambia, abagaragariza aho Igihugu kigeze cyiyubaka n’uburyo kigira uruhare mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku mugabane (…)
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibijyanye n’Isanzure (Rwanda Space Agency/RSA), Gaspard Twagirayezu, yagizwe Visi Perezida w’Ihuriro mpuzamahanga ryita ku bijyanye n’isanzure (International Astronautical Federation).
U Rwanda rwatangiye kohereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amabuye y’agaciro ya Tungsten (Wolfram).
Urukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza, rwakatiye Karasira Aimable uzwi ku zina rya Prof. Nigger, igihano cy’Imyaka 5 runategeka ko imitungo ye yafatiriwe irekurwa.
Buri ku ya 29 Nzeri ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ubukangurambaga, bujyanye no kwangirika kw’ibiribwa (Awareness of Food Loss and Waste), nka kimwe mu bibazo bigihangayikishije Isi, kuko nk’ibiryo bihiye bipfa ubusa bikamenwa, kandi byakabaye bitegurwa mu bundi buryo bikagira undi mumaro.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza ya Shampiyona y’Isi y’amagare (UCI) Kigali2025, kuko yanditse amateka atazibagirana ku isi yose.
Iryo genzura ryakozwe muri Mata 2025, mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali ku mpushya zo kubaka zatanzwe kuva muri Nyakanga 2021 kugeza mu Ukuboza 2024 ryasanze umujyi wa Kigali utarabashije gushyira mu bikorwa ibishushanyo mbonera byimbitse ubazwa impamvu bitakozwe kandi byari byataeguwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline asaba abahinzi kwitabira kwiyandikisha muri gahunda ya Leta ya nkunganire, kugira ngo boroherwe no kubona imbuto nziza n’ifumbire, bityo bazabone umusaruro mwinshi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko bimwe mu bishobora gutuma adasinzira neza akaba yanakwicura nijoro harimo no gutekereza uko haboneka ibisubizo ku ibibazo byugarije Abanyarwanda.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko abantu bakwiye kwigira ku bihe byiza n’ibibi ntibabipfushe ubusa, ahubwo bakabikuramo amasomo kuko haba harimo menshi.
Umunyemari Davite Giancarlo ufite Farumasi izwi cyane Kipharma ndetse n’iduka ry’ibikoresho n’imiti y’ubuhinzi Agrotech yabonye ubwenegihugu bw’u Rwanda nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwasohotse mu igazeti ya Leta yo kuwa 23 Nzeri.
Perezida Paul Kagame yabwiye abanyeshuri batangiye kwiga ibijyanye n’imiyoborere kwitegura kujya kuyobora kuko ari abo Afurika ikeneye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko kigiye gutangiza umushinga w’ikoranabuhanga mu bworozi uzatuma inka y’ishashi ishobora kubyara izindi 16 ku mwaka binyuze mu kororokera mu zindi nka zizaba zatewe izo ntanga.
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 314 batashye ku bushake bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo abari bamaze imyaka irenga 30 barahungiye mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rukomeje kwishimira umubano uzira amakemwa hagati yarwo na Qatar, ndetse ko ari umufatanyabikorwa w’ingenzi n’umuhuza ukomeye kandi utagira aho abogamiye, mu gushyigikira gahunda y’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira (…)
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi mu Misiri, yavuze ko u Rwanda na Misiri bifite impamvu nyinshi zo gushimangira umubano, cyane cyane mu by’ubukungu kuko ibihugu byombi bihuje icyerekezo, ndetse ko icyo bikeneye ari ugushyira imbere gahunda z’iterambere rirambye kandi zibyarira inyungu abaturage babyo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu, kuva ku bari ku rwego rw’Abaminisitiri kugeza ku bayobozi b’ibigo bya Leta.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze ko hari Amahanga ashaka ko u Rwanda ruhinduka umuyonga, atangaza ko ingamba z’ubwirinzi zizagumaho mu gihe FDLR igihari.
Inteko rusange umutwe w’Abadepite yateranye ku wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, yakoze umushinga w’umwanzuro uzashyikirizwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, urimo Ingengabihe (roadmap) y’Umujyi wa Kigali igaragaza igihe uzagaruza amafaranga atarinjiye mu isanduku ya Leta angana na 14,380,000Frw no gusubiza abaturage (…)
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, yerekana ko ubuhinzi bwagize uruhare rwa 8% mu musaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zo muri Diviziyo ya 5 n’iza Tanzania (TPDF) zo muri Brigade ya 202, zahuriye mu nama ya 13 yitwa Proximity Commanders, igamije kwigira hamwe ibibazo bibangamiye umutekano, ndetse no gushimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano ku mipaka ihuza ibihugu byombi.
Inteko rusange umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, yatoye umushinga w’itegeko ryerekeye imyishyurire y’indishyi zikomoka ku mpanuka.