Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ruhango yafashe uwitwa Hategekimana Théogene w’imyaka 35 y’amavuko, ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ngo amufashirize abantu babiri gutsinda ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga nabo bahise bafatwa.
Ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023 nibwo abasirikare 127 b’Ingabo za RDF bahawe impamyabumenyi mu bijyanye n’amasomo ya Muzika, barangije kwiga mu ishuri rya Gisirikare rya Band Basic Music Courses.
Perezida Paul Kagame yahuye n’Abadepite baherutse gutorerwa guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ndetse n’abasoje manda yabo, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023.
Ingabo 48 zo mu rwego rwa Ofisiye zituruka mu bihugu 11 byo muri Afurika, ziga mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, zamuritse imico y’ibihugu byabo.
Mu gihe imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera irimbanyije, biteganyijwe ko abagenzi barenga Miliyoni 7 ku mwaka, aribo bazajya bakinyuraho igihe kizaba gitangiye gukoreshwa, ayo mahirwe Abanyabugesera bagahamya ko atanga akazi gatandukanye bityo ubushomeri bukagabanuka.
Urwego rushinzwe ubukerarugendo muri Iran, rwasabye Guverinoma y’icyo gihugu gukuraho ibijyanye na visa ku bantu bifuza kukijyamo, baturuka mu bihugu 50 byo hirya no hino ku Isi harimo n’u Rwanda.
Mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Kibangu haravugwa umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri cya GS Kibangu, watwikiwe ibikoresho byo mu nzu, hagakekwa umukobwa bivugwa ko bari bafitanye ubucuti.
Abanyeshuri biga mu bigo byose by’Akarere Kicukiro bakarabye intoki mbere yo kwinjira mu Ishuri kuri uyu wa Gatanu, mu bukangurambaga buzahoraho bwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.
Prof Kalisa Mbanda wayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, aguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Kuri uyu wa Gtanu tariki ya 13 Mutarama 2023, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare, bwashyikirije Gakwaya William, umuturage wa Mpororo mu Gihugu cya Uganda, inka 39 yari yibwe zigafatirwa mu Rwanda.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yasabye urubyiruko rw’Akarere ka Gatsibo kwirinda ibibarangaza byabangiriza ubuzima, kuko ari bwo gishoro kinini bafite.
Irakoze Mugabo Ken uheruka kwitaba Imana aguye mu mpanuka y’imodoka y’abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Path to Success, yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2023.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kiraburira utubari, amarestora na za butiki byo muri karitsiye, ko abazafatwa badatanga inyemezabuguzi (fagitire) za EBM kuri buri kintu cyose kugurishijwe, n’ubwo yaba irobo y’umunyu, bagomba kubihanirwa nta kujenjeka.
Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki 12 Mutarama 2023, yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko mu Rwanda, bagirana ibiganiro bijyanye no gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Ku wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Bugesera, yafatiye mu cyuho abagabo babiri barimo kwigana Amadolari y’Amerika angana n’ibihumbi 100, ahwanye na 107,226,400 Frw.
Guverinoma y’u Rwanda yamanye ibuvugwa ko rutazongera kwemerera Abanyekongo gusaba ubuhungiro mu gihugu, kandi ntiruzirukana abaruhungiyemo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza, gukora cyane muri uyu mwaka kurusha uko bakoze mu wushize, kuko hari aho bitagenze neza.
Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu, yagiriye mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023, yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, mu nzego zirimo ubutwererane rusange, umuco na siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, iz’ibanze n’abaturage ikomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu igenda ifata ababitunda, bakanabikwirakwiza mu baturage, aho ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, yafashe udupfunyika tw’urumogi 1295, turimo 920 twafatiwe kuri moto (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye gutekereza guhuriza urubyiruko mu makoperative y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu rwego rwo kurwanya ubushomeri.
Sosiyete icuruza ikanasakaza ibijyanye n’amashusho mu Rwanda, StarTimes, yatangaje ko izerekana imikino yose 100% y’Igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ku bakinnyi bakina iwabo (CHAN 2023) uko ari 32, kandi ku mashusho ya HD kuri shene ya World Football CH 254 na CH 245 (Dish), ku zindi shene za siporo no kuri Application ya (…)
Ababyeyi b’abana barererwa mu ngo mbonezamikurire zizwi nka Home based ECDs yo mu Karere ka Musanze, bifuza ko zarushaho gufashwa kubakirwa ubushobozi, butuma abana baharererwa bajya barushaho kubona indyo yuzuye ya buri munsi, kandi amasaha abo bana bahamara akarushaho kwiyongera, kugira ngo ubuzima bwabo burusheho (…)
Bamwe mu baturage mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe bikomeye n’ibiciro byo gushyingura mu irimbi rusange, kuko ngo biri hejuru bikaba bituma bamwe bahitamo gushyingura ahatemewe cyangwa abandi bakagurisha imitungo kugira ngo babone ubushobozi bwo gushyingura.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, Police ikorera mu Karere ka Nyagatare, yafashe Tuyisenge Hassan w’imyaka 24 w’Umunyarwanda na Nabasa Ezra w’imyaka 32 y’amavuko w’Umugande, bafite inka 39 bikekwa ko zibwe mu Gihugu cya Uganda.
Ubuyobozi bwa Komine Ntega mu Burundi, kuri uyu wa 11 Mutarama 2023, bwashyikirije ubw’Akarere ka Gisagara mu Rwanda inka yari yibwe muri 2021, ikambutswa Akanyaru ikajyanwa i Burundi.
Mu Karere ka Gisagara, hari abagore bagaragarije Umuvunyi mukuru ko bahuye n’akarengane, ko gushakana imitungo n’abagabo babanaga batarasezeranye, hanyuma bakayibirukanamo, bakazana abandi bagore.
Ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, Ishuri rya Polisi ritangirwamo amahugurwa (PTS) riherereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, ryaremeye imiryango ine y’abaturage batishoboye yahawe inka 5, zirimo eshatu zihaka n’indi imwe iri kumwe n’inyana yayo, bahabwa n’imiti yo kuzoza ndetse n’amapompe yo kwifashisha, (…)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait arasaba abikorera muri iyo Ntara, gushyiraho ikigega cy’imyidagaduro mu rwego rwo gukurura abagana imijyi yaho.
Abaturage bo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, bari batashywe n’ubwoba nyuma yo kubona bamwe muri bo (12) bafatwa n’indwara yo munda, bakeka ko babitewe n’inyama z’inka bari bamaze iminsi bariye.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, barishimira iterambere Igihugu cy’u Rwanda kimaze kugeraho mu myaka 35 ishize uwo muryango ubayeho, dore ko rigaragara muri buri gace kose k’Igihugu n’Akagari kabo kakaba katarasigaye inyuma.