Umucamanza wo mu rukiko rwa Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe zA Amerika, yatesheje agaciro ibirego by’uko u Rwanda rwashimuse Paul Rusesabagina, wamenyekanye cyane kubera Filimi yiswe ‘Hotel Rwanda’.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, avuga ko n’ubwo Leta yita ku iterambere n’imibereho myiza by’umuturage, ariko bitagerwaho mu gihe umuturage we ubwe atabigizemo uruhare.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi w’Intwari, urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, rurahamagarira urubyiruko kwigira no gufatira urugero rwiza ku ntwari zababanjirije.
Bamwe mu biga ubuvuzi (Medical students) muri Kaminuza y’u Rwanda, basaba ko gahunda yo gusabwa gukora mu bitaro bya Leta mu gihe barangije amasomo yabo, nibura ibiri kugeza kuri irindwi bitewe n’icyiciro cy’amasomo barangije, yasubirwamo.
Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, umugororwa witwa Jean Damascène Ntawukuriryayo wari warakatiwe gufungwa burundu kubera ubwicanyi, yatorotse igororero rya Nyanza.
Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Prof Kalisa Mbanda, abagize umuryango we barimo abana n’umugore bavuze ko babuze umubyeyi w’intwari, kandi ko abasigiye umukoro wo kugerageza kugera ikirenge mu cye.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, asanga abagifite imyumvire ituma bafata umuryango w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ‘Youth Volunteers’, nk’inzira y’ubusamo, abantu banyuramo kugira ngo babone amahirwe y’akazi bahemberwa cyangwa kuba abayobozi, ikwiye guhinduka, kuko aribwo n’indangagaciro zo gukorera Igihugu (…)
Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, zazindukiye kuri za Ambasade zikorera mu Rwanda zitwaje ubutumwa bukubiyemo ibibazo zifite, zisaba amahanga kugira icyo abikoraho.
Impuguke mu mikurire n’imirire y’abana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NECDP), Faustin Macara, aributsa ababyeyi bajyana abana mu ngo mbonezamikurire ko bafite n’uruhare mu kurera no kwita ku bana babo, kuko bidakwiye guharirwa urugo rwabakiriye.
Arikiyepisikopi w’Umujyi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda hamwe n’inshuti n’abavandimwe ba Prof Kalisa Mbanda, watabarutse ku itariki 13 Mutarama 2023, bamushimira kuba agiye Kiliziya yubakaga y’i Mugote i Rutongo muri Rulindo, imaze gusakarwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, inkongi y’umuriro yibasiye ibyumba bibiri by’inyubako za IPRC Kigali, yangiza ibikoresho bitandukanye, cyane cyane aho abakobwa barara.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, avuga ko Prof Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana, asigiye abashinzwe ubuhinzi (abagoronome) umurage wo kumenya ibyatsi byose bibaho ku Isi, ndetse no kubibyaza umusaruro.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Polisi ya Botswana, DCP Phemelo Ramakorwane n’itsinda ayoboye, bari mu Rwanda kuva none tariki ya 23 Mutarama 2023, mu ruzinduko rw’akazi ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.
Abatishoboye bo mu Murenge wa Nemba n’abo mu Kagari ka Rusagara ko mu Murenge wa Gakenke, barishimira gutangira umwaka wa 2023 barara kuri matola nyuma y’imyaka babayeho birarira ku bishangi (amashara) nk’uko babivuga.
Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gashenyi, Akagari ka Nyacyina umudugu wa Ruhore, kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023, habereye impanuka y’imodoka ya Toyota RAV4 yagonganye na Coaster itwara abagenzi, umuntu umwe ahita yitaba Imana abandi 8 barakomereka.
Mu rubyiruko rwari rumaze umwaka rugororerwa mu kigo ngororamuco cy’i Gatare mu Karere ka Nyamagabe, harimo abicuza kuba baragendeye mu bigare bya bagenzi babo bakagwa mu biyobyabwenge, bakaba baribabarije ababyeyi.
Ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bahuriye mu muhango wo kwifurizanya umwaka mwiza, wakurikiye inteko rusange yari igamije kongera gutora abagize Komite nyuma y’uko bamwe mu bari basanzwemo, bahinduriwe imirimo bakajya gukorera mu bindi bihugu. Iyo myanya ni uwa Perezida wa (…)
Umubyeyi witwa Mbabazi Peace wagiye muri Uganda afite imyaka itandatu y’amavuko, yatashye mu Rwanda atuzwa mu Murenge wa Rongi mu Mudugdu w’icyitegerezo wa Horezo, aho agiye kwitabwaho ngo akomeze ubuzima.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango bizihije isabukuru y’imyaka 35 ivutse, bagabira abafatanyabikorwa b’Umuryango mu guteza imbere abaturage.
Hotel Golden Monkey yo mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 20 Mutarama 2023 yatanze impamyabushobozi ku rubyiruko 20 yigishije ibijyanye no guteka ndetse no kwakira neza abakiriya, ruhita rwemeza ko rusezereye ubushomeri.
Itsinda ry’intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), riyobowe na Ms J Balfoort, wungirije umuyobozi ushinzwe umutekano na politiki y’ubwirinzi, ku itariki 20 Mutarama 2023, bakiriwe ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo na Minisitiri Maj Gen Albert Murasira, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean (…)
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), Nardos Bekele-Thomas bagirana ibiganiro.
Mu kumurika imico y’ibihugu byabo, abiga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Musanze, bamuritse imico inyuranye, imwe itangaza abitabiriye ibirori.
Itsinda ryihariye ryitwa Imboni z’ubuzima rigizwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake, rikomeje gufatwa nk’ibisubizo mu kurwanya ibyaha byiganjemo magendu n’ibiyobyabwenge, bimwe mu byugarije Akarere ka Musanze.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro n’Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo, ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Abamotari bakoresha moto zikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi baratangaza ko imikorere ya batiri bakoresha kuri izi moto ibabangamiye, kuko zishiramo umuriro vuba.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasubije Amadolari 30,100 uwari wibwe Amadolari 32,500, atabonetse 2400 akaba yari yamaze gukoreshwa n’uwayibye, yayaguzemo telefoni yo mu bwoko bwa I phone n’ibindi.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, avuga ko u Rwanda rutazigera rushaka gutera Igihugu icyo ari cyo cyose gituranyi, kuko gahunda Igihugu kirimo ari iy’iterambere.
Ntwali John Williams wari umunyamakuru, yapfuye azize impanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama rishyira tariki 18, saa munani na mirongo itanu (02h50), yabereye mu Karere ka Kicukiro Umurenge Kicukiro, Akagari ka Kagina, Umudugudu wa Gashiha.