Umuyobozi wa Kiziguro Dairy Cooperative ifite ikusanyirizo ry’amata ahitwa Ndatemwa, Murara Michel, avuga ko imicungire mibi y’umutungo yatumye Koperative ihomba amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni enye, bituma aborozi bahagemuraga amata bamburwa.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen. James Kabarebe, yagaragaje ububi bwo kwiremamo ibice, ndetse ko ari ibintu bibi byagira ingaruka ku Banyarwanda bose biramutse bidakumiriwe hakiri kare.
Imirimo yo kubaka Ikigo cy’urubyiruko cya Musanze, kizuzura gitwaye Miliyari 1 na Miliyoni zikabakaba 500Frw, irimo kugana ku musozo kuko igeze kuri 98%.
Kazoza Justin watumije ibirori byo kumwimika nk’Umutware w’Abakono tariki ya 9 Nyakanga 2023, yasabye imbabazi ku makosa yakoze we na bagenzi be bitabiriye ibyo birori.
Abagenzi bishyura bakoresheje uburyo bw’amakarita akozwa ahabugenewe amafaranga agahita ava ku ikarita, biriwe muri gare ya Kinigi mu Karere ka Musanze nyuma y’uko abashoferi batwaraga gusa abishyura amafaranga mu ntoki. Ubuyobozi bw’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) buratangaza ko iki kibazo bwatangiye kugikurikirana.
Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso amutembereza mu rwuri rwe ruherereye i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera anamugabira inka z’Inyambo.
Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou-Nguesso yashimye Perezida Kagame kubera uburyo yagaruye amahoro mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse akagira n’uruhare mu ruhando rw’amahanga mu kubungabunga amahoro no kuyagarura mu bindi bihugu bya Afurika.
WaterAid Rwanda yatangije gahunda yayo ku rwego rw’Igihugu y’imyaka itanu yo kugeza ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura kuri bose, bikazakorwa hibandwa ku gice kimwe cy’ahantu runaka, bitandukanye n’uko yakoreraga mu bice byinshi.
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, yambitse mugenzi we wa Repubulika ya Congo Denis Sassou-Nguesso, umudali w’icyubahiro witwa ‘Agaciro’ ku bw’imiyoborere ye idasanzwe.
Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, avuga ko ari ngombwa ko ibikorwa by’urugomo n’intambara bihagarara, amahoro akaganza muri Afurika, kuko adashobora kugerwaho bidahagaze.
Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, yakiranywe urugwiro na Perezida Paul Kagame ari kumwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’Igihugu, ndetse yakirwa n’itorero ry’Igihugu, Urukerereza mu kumuha ikaze.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasabye abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo, kubungabunga umutekano basanze, yibutsa abafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika kwirinda kuzitesha agaciro.
Kuri uyu wa gatanu Banki ya Kigali yamuritse ubufatanye na PREV Rwanda Ltd hagamijwe gushyigikira gahunda yo kubungabunga ikirere no gukumira ibyuka bicyangiza.
Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Qatar, yahaye ibihembo abafanyabikorwa bayo mu by’ingendo muri icyo gihugu, mu rwego rwo kwishimira umusaruro iyi sosiyete imaze kugeraho muri uyu mwaka.
Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023 mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Sonange Kayisire, arasaba abayobozi kuba urugero rw’abo bayobora kuko ari byo byafasha guhindura imyumvire y’abaturage, bakarushaho kwiteza imbere no kugira ubuzima bwiza.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, atangaza ko harimo gutekerezwa uko Itorero ryajya rikorerwa mu buryo buhoraho ku rwego rw’Umudugudu, kugira ngo birusheho korohereza ibyiciro n’inzego zose z’Abanyarwanda kugerwaho n’inyigisho z’uburere mboneragihugu.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Malizamunda, yakiriye Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer Faisal Al-Shahwani, bagirana ibiganiro ku kongerera imbaraga ubufatanye mu bya gisirikare.
Leta y’u Rwanda n’igihugu cy’u Budage byatangije ikigega cya Miliyoni 16 z’Amayero (asaga Miliyari 20Frw), kigamije kuzamura imibereho y’abaturage bakennye cyane bo mu turere 16 two mu ntara zose.
Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri atangira kuri uyu wa Gatanu tariki 21 kugeza kuya 22 Nyakanga 2023.
Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo bari bafungiye ibyaha byo guhungabanya umutekano w’Igihugu, bafungurwa ku mbabazi za Parezida wa Repubulika, Paul Kagame, banenze mugenzi wabo witwa Ntabanganyimana Joseph watorotse, ubwo bari bageze mu kigo cya Mutobo.
Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda DCG Felix Namuhoranye amuha ipeti rya CG (Commissioner General).
Abakobwa barenga 50 batsinze neza ibizamini bya Leta kurusha abandi, bagiye gufashwa kongererwa ubumenyi buhambaye mu ikoranabuhanga (Cording), hagamijwe kurushaho kongera umubare w’abana b’abakobwa bari muri urwo rwego.
Mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, umushoferi yarokotse impanuka aho ikamyo yari atwaye yabuze feri igwa mu muganda Musanze-Busogo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko hari abana babiri bakoreye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu nzu y’ababyeyi iherereye mu bitaro bya Nyamata nyuma yo kubyara imfura zabo.
Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Claver Gatete yagaragaje ko u Rwanda rutewe impungenge na raporo iherutse gusohorwa n’impuguke ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Umunyarwenya Kevin Darnell Hart uri mu Rwanda kuva ku wa Kabiri yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, mu guha icyubahiro abahashyinguwe.
Perezida Paul Kagame yishimiye gusohokana n’abuzukuru be ku munsi wabo w’isabukuru y’amavuko bizihije ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023.
Ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 yerekeje muri Espagne aho igiye gukorera imyitozo y’iminsi itegura igikombe cy’isi kizabera muri Croatia.
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga yakiriye Fidele Sarassoro intumwa idasanzwe ya Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara.