Mu gihe cy’icyunamo, abaturage bo mu Karere ka Gakenke bakusanyije inkunga n’amafaranga miliyoni 18 azakoreshwa mu gusana urwibutso rwa Jenoside rwa Buranga no koroza imiryango 87 y’abacitse ku icumu rya Jenoside.
Kuri uyu wa gatandatu, tariki 27/04/2013, itsinda ry’abadepite 15 riyobowe na Hon. Mudidi Emmanuel ryifatanyije n’abaturage mu muganda ngarukakwezi batunganya umuhanda uri mu Kagali ka Nganzo Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke. Uwo muganda wahawe agaciro ka miliyoni ebyiri.
Habyarimana Elie usanzwe ari umunyamuryango w’Umurenge SACCO ya Munyiginya bita My SACCO mu Karere ka Rwamagana amaze gufungwa inshuro eshatu, ibyo bikaba buri gihe iyo agiye kuri My SACCO kubaza uwabikuje amafaranga miliyoni n’ibihumbi 200 kuri konti ye.
Umuryango w’Abanyafurika y’Epfo baba mu Rwanda n’inshuti zabo zirimo n’Abanyarwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26/04/2013, bizihije isabukuru y’imyaka 19 igihugu cyabo kimaze kigenga, banaboneraho umwanya wo gushima ubuyobozi bw’u Rwanda uburyo igihugu gikomeje kubera Afurika ikitegererezo mu gutera imbere.
Congo Kinshasa ngo ntiyanze fusinya amasezerano yo gukuraho ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze mbere ya 1998 nkuko byatangajwe mu itangazamakurua ahubwo yasabye ko habanza hakabarurwa neza impunzi z’Abanyarwanda bari muri iki gihugu.
Mu muganda rusange wabaye tariki 27/04/2013, abaturage b’umurenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe basijije ibibanza bizubakwamo amazu azimurirwamo imiryango 12 y’abarokotse Jenoside batishoboye, bari batuye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza mu buryo bworoshye mu kagari ka Buhoro.
Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza (PSD)mu karere ka Nyamagabe, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome arasaba arwanashyaka bayo kugira politiki nziza itatuma Jenoside yongera kuba.
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMH) byashyikirije impfubyi zo mu murenge wa Niboyi mu karere ka Kicukiro, inkunga ya miliyoni 3,5 zo kubafasha kuzamura ubucuruzi bakora bubatunze, binabemerera ubuvugizi n’ubundi bufasha burimo kuvurira ubuntu abafite ubumuga batewe na Jenoside.
Umuryango Nyarwanda udaharanira inyungu, Assist-Rwanda watangaje ko urimo kureba uburyo inzego z’ibanze zishyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko, mu gusubiza amasambu impfubyi n’abapfakazi ba jenoside.
Abatuye santere ya Kagano, umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze, baravuga ko barambiwe kubona amapoto ahagana babwirwa ko bagiye guhabwa umuriro nyamara bikaba bidakorwa, none amapoto akaba atangiye kwangizwa n’ibiza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko kuva mu kwezi kwa 03/2013, ibiza bimaze guhitana umuntu umwe no kwangiza ibintu byinshi birimo amazu y’abaturage ndetse n’imyaka yabo.
Abakozi b’umurenge wa Kibirizi basabwe barushaho kuganira bahugurana no gufatanya mu kazi, kugira ngo bakomeze kugira ubufatanye bwari busanzwe bubaranga, nk’uko byatangajwe na Philbert Mugisha, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, ubwo yabagendereraga kuri uyu wa Gatanu tariki 26/04/2013.
Nyuma yo guhagarikwa ku kazi bwa mbere akiri Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Janja agasubizwa mu kazi, Buradiyo Theogene wari umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi mu karere ka Gakenke yongeye guhagarikwa ku kazi kubera amakosa atandukanye yakoze mu kazi.
Abakora umurimo w’ubwubatsi mu Rwanda barasabwa guharanira kuba abakozi beza bubaka ibiramba bagateza igihugu imbere kandi bakaba inyangamugayo bakitandukanya n’isura mbi benshi mu bafundi bazwiho yo kuba ba bihemu.
Nubwo imirambo itatu y’abacukuzi itaraboneka nyuma yo kugwirwa n’ikirombe, Minisitiri ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Evode Imena, kuri uyu wa kane tariki 25/04/2013, yasuye Umurenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke yihanganisha abaturage.
Nyuma y’aho hashyiriweho itegeko rigena inyungu ku bukode bw’amazu, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ntiyigeze iriha bene uyu musoro, ivuga ko ari ikigo cy’uburezi, kidaharanira inyungu; ariko ntibyumvikanaho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, ari na bwo bwishyuza uyu musoro.
Ikigo gishinzwe imiyoborere (RGB) cyasobanuriye Ministiri wa Leta mu gihugu cya Burikinafaso, Dr Bongnessan Arsene YE, wasuye u Rwanda kuri uyu wa kane tariki 25/04/2013, uburyo igihugu kiyobowe neza bigatuma imibereho n’iterambere ry’abanyagihugu bigaragaza imibare iri ku gipimo gishimishije.
Umuyobozi wa CICR (International Committee of Red Cross) ku rwego rw’isi, Peter Maurer, aratangaza ko uburenganzira bwa muntu buramutse bwubahirijwe nta Jenoside nk’iyo yabonye mu Rwanda yakongera kubaho.
Impunzi 13 zituruka mu nkambi ya Butare mu Burundi, kuri uyu wa kane tariki 25/04/2013 zari mu karere ka Musanze, kugirango zirebere aho igihugu kigeze maze batahe bajye kubwira abandi babe bafata icyemezo cyo gutaha.
Ubwo basobanuriraga imikoreshereze y’inkunga y’ingoboka, izahabwa abatishoboye 239 bo mu murenge wa Gacurabwenge, bamwe muri bo bagaragaje ko batishimiye ko hakorwamo imishinga ikorewe hamwe ibateza imbere, kuko ngo badafite imbaraga zo kugenzura ibyo bikorwa izaba yashowemo.
Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013, amazi EWSA itunganya yagabanutse 20% (124692 m3) bitewe n’imvura zabaye nyinshi zigatuma amazi yandura cyane, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa EWSA.
Umucukuzi umwe yitabye Imana mu gihe abandi batatu baheze mu kirombe gicukurwamo koruta na bo bikekwa ko bapfuye nyuma yo kugwirwa n’ikirombe mu Mudugudu wa Gahondo, Akagali ka Ruli , Umurenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke .
Abaturage batuye mu gasantire ka Buhanda baravuga ko hakenewe izindi mbaraga kuko imihanda yabahuzaga n’utundi duce imaze kwangirika bikomeye ndetse ngo mu gihe gito kubona aho banyura bizaba bitagishoboka.
Ku bufatanye n’umushinga World Vision, Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (KMP) yataramiye urubyiruko rw’akarere ka Nyamagabe rwiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, igamije kubakangurira kugira umuco w’amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri abanza mu mujyi wa Rwamagana bafashe icyemezo cyo kwiga bashishikaye amasomo y’imibare n’ubugenge nyuma y’aho umuderevu w’indege ya kajugujugu ababwiriye ko mu gutwara indege bigamo n’amasomo anyuranye ashingira cyane cyane ku mibare n’ubugenge.
Arthur Asiimwe yagizwe umuyobozi mushya w’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyitwaga orinfor ubu kikaba ctitwa Rwanda Broadcasting Agency (RBA).
Mu kiciro cya mbere cy’ibikorwa by’intore ku rugerero, intore zo mu karere ka Nyabihu yo zesheje imihigo kuri 84%. Mu cyiciro cya kabiri, Intore zitegerejweho umusaruro ushimishije kurushaho.
Abakirisitu 323 bo mu matorero atandukanye y’abaporotesitanti akorera mu karere ka Kirehe basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi ibiri mu karere ka Kirehe aho bigaga ku buryo umuryango nyarwanda wakomeza kurushaho kwiteza imbere binyuze mu masengesho.
Patrice Hakizimana wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro yari ari kuri moto agongwa n’imodoka ahita yitaba Imana mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 23/04/2013.
Umugore witwa Justine Nyiraneza utuye mu kagali ka Cyabararika, umurenge wa Muhoza wakorewe ibikorwa by’itotezwa n’abantu bataramenyekana mu cyumweru cy’icyunamo, yahawe ubufasha n’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru INES Ruhengeri.