Ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 03/05/2013, mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rulindo , haguye imvura nyinshi ihitana ubuzima bw’abantu icumi naho abandi barakomereka.
Nyuma y’igihe kigera ku mezi hafi abiri abakoresha umuhanda uhuza uturere twa Karongi, Rutsiro na Rubavu babangamiwe n’isenyuka ry’ikiraro kiri ku mugezi wa Muregeya ugabanya Karongi na Rutsiro, ubu noneho icyo kiraro cyatangiye gusanwa.
Abashigajwe inyuma n’amateka bari mu ntore “Intisukirwa mu iterambere ry’u Rwanda” bashyikirijwe radiyo na terefone ngendanwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03/05/2013.
Ubuyobozi bwa La Palisse Hotels buratangaza ko abanyamahoteli bakwiye gushaka uburyo bacyemura ikibazo cy’ababagana bashobora kumererwa nabi bitewe n’ibyo bariye ahandi cyangwa batamenyereye indyo yo mu Rwanda, nyuma y’aho itsinda ry’Abaholandi riherutse kugirira ikibazo muri iyi hoteli ariko isuzuma rikagaragaza ko nta (…)
Umunyarwandakazi Blandine Mukaberwa niwe Munyafurika wa mbere watorewe kuba umujyanama mu gace kitwa Dender Leeuwse, mu gihugu cy’ububiligi, aho amaze imyaka 10 akorera.
Umuhanda wa Kigali-Musanze ntukiri nyabagendwa kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04/05/2013, nyuma yo gucika ahantu hanini mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke.
Bamwe mu banyamakuru bavuze ko nyuma y’amategeko asobanura akanatanga uburenganzira ku itangazamakuru mu Rwanda, ngo bazagera ku bwigenge busesuye no gukora umwuga ufite ireme, niboroherezwa kubona amafaranga ahagije yatuma ibinyamakuru byabo bisohokera igihe kandi bikagera ku baturage benshi.
Polisi y’u Rwanda yashyikirije abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mudugudu w’Amizero wo mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera inkunga y’amadorali y’Amerika ibihumbi 14 bagenewe na Polisi y’igihugu cya Sudani y’Amajyepfo.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Gasana Emmanuel, hamwe n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, tariki 02/05/2013, bashyize umukono ku masezerano agamije ubufatanye mu bintu byinshi bitandukanye.
Abakozi b’ibitaro bya Ruhengeri barinubira ko imishahara yabo iza itinze ndetse no kudahabwa agahimbazamusyi kabo nk’uko bakemerwa. Ibi ngo bigira ingaruka ku mitunganyirize y’inshingano zabo.
Ku munsi wa kabiri w’ibiganiroku ishoramari muri Afurika biri kubera i Los Angeles muri USA, Perezida Kagame yabwiye abateraniye iyo nama ko u Rwanda rwagize amateka yihariye ariko rwayubakiyeho rubasha gutera imbere.
Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi wongeye gukaza umurego mu guhangana n’abamotari batubahiriza amategeko y’umuhanda, hashyirwaho itegeko ryo kujya bakurikiranwa mu nkiko na moto zabo zigahagarikwa.
Uko abaturage bo mu karere ka Nyabihu bitabiraga ibiganiro byatanzwe mu cyumweru cy’icyunamo ni na ko baranzwe n’umutima w’impuhwe bagatanga inkunga izafasha bagenzi babo batishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo hizihizwaga umunsi w’abakozi tariki 01/05/2013, mu karere ka Gisagara batashye ibikorwa by’iterambere binyuranye abaturage bo mu murenge wa Mamba bagezeho ndetse abakozi b’akarere baremera abatishoboye 109 bafungurizwa konti mu SACCO yabo.
Minisitiri w’abubanyi n’amahanga mu Burundi, Kavakure Laurent, aravuga ko ibihugu bihuriye mu muryango wa CEPGL bikwiye gukomeza kuwushyigikira kugera ku nshingano zo guharanira amahoro n’umutekano, guteza imbere ibikorwa by’amajyambere bihuza abanyagihugu hamwe no korohereza ubuhahirane mu karere.
Ku kirwa kitwa Phuket cyo mu gihugu cya Thailand harategurwa igitaramo kigamije gukusanya inkunga izafasha mu mushinga usanzwe uriho, ugamije guteza imbere abana b’abakobwa barera barumuna babo ndetse n’abandi bayobora ingo mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa EWSA bwemeza ko bugiye guhindura imikorere bwihutisha imikorere no kwegereza ibikorwa remezo abaturage, bikaba biri mu myanzuro y’umwiherero w’iminsi ubuyobozi bwa EWSA n’abafatanyabikorwa bayo bakoreye mu karere ka Rubavu.
Radio Isangano ivugira ku murongo wa 89,4 FM tariki 30 Mata 2013 yujuje imyaka ibili itangiye gukorera mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi.
Tariki ya 1 Gicurasi buri mwaka ni umunsi wahariwe umurimo, uyu munsi wizihijwe ku rwego rw’ibigo n’abakozi babikoramo, abakozi bose b’Akarere ka Gatsibo bakaba bawizihirije ku biro bikuru by’akarere.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimee, arashima ubuyobozi bw’uturere twose uko ari dutanu tugize iyo ntara kubera inkunga ishimishije abaturage babashije gukusanya bakayifashisha abacitse ku icumu rya Jenoside.
Abarwanyi 682 bahoze muri M23 ku ruhande rwa Jean Marie Runiga bacumbikiwe mu karere ka Ngoma basinye ko bitandukanije n’ibikorwa b’imirwano tariki 30/04/2013. Nyuma y’amezi atanu, abazaba barubahirije ibyo basinye bazahabwa uburenganzira bwo kwaka ubuhungiro mu gihugu bashaka ku isi.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA) cyahagaritse by’agateganyo ibikorwa byo kwagura inyubako ikoreramo SACCO y’umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, guhera tariki 30/04/2013, kubera ko iyo nyubako yari isakajwe amabati arimo Asibesitosi kandi mu kuyisakambura kugira ngo yagurwe ntihrubahirijwe (…)
Nyuma yo kwifatanya mu bikorwa by’iterambere n’abaturage b’akarere ka Gicumbi, Guverineri w’intara y’Amajyarugu Bosenibamwe Aime yasabye abaturage b’akarere ka Gicumbi guharanira kwigira no kwitabira ibikorwa by’iterambere kugirango bivane mu bukene.
Komisiyo y’imibereho myiza mu muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, yaremeye abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, babasaba kwiremamo icyizere no guharanira kwigira nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre.
Ikigo gitanga service zinyuranye zijyanye n’ubukerarugendo mu Rwanda, Diamond Holiday Travel, cyasuye abana b’imfubyi ziba mu kigo cya Nyundo mu karere ka Rubavu kibashyikiriza inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga miliyoni n’ibihumbi 600.
Abahejejwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze bashima ko Leta y’ubumwe yabavanye mu mashyamba, ikabubakira amazu meza ku buryo nta hezwa ndetse n’inenwa rikibakorerwa, cyakora ngo kutagira itaka ryo guhoma birabangamiye umutekano wabo.
Abatuye umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo barasabwa guhuza ubutaka hagamijwe guhinga igihingwa kimwe kugira ngo haboneke umusaruro uhagije no kwegera abacitse ku icumu babaremera kugira ngo bazamukire rimwe mu iterambere.
Umuyobozi mu muryango mpuzamahanga wita ku mbabare (ICRC) avuga ko afite amakuru menshi ku bwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Gisenyi mu gihe cya Jenoside kuko ari mu bashoboye kwibonera n’amaso ye uburyo abarwayi bishwe urw’agashinyaguro n’abaganga babavuraga bakoresheje utwuma twitwa pistor mu gukata imitsi mu ijosi.
Abanyarwanda 13 bahungiye i Burundi bari mu Rwanda muri gahunda yiswe ngwino urebe mu rwego rwo kureba uko igihugu gihagaze bityo nibasubirayo bageze kuri bagenzi babo 256 babana mu nkambi ukuri kw’ibintu bityo babe bafata umwanzuro wo gutahuka.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Rubavu barasaba akarere kugira icyo gakora kugira ngo gacyemure ikibazo cy’inzibutso zidafite amazi n’amashanyarazi bityo bikagora abazikoraho nabo ngo badahembwa.