Rudahigwa n’ishyaka UNAR ngo nibo ba mbere mu guharanira ubwigenge bw’u Rwanda

Tariki 1 Nyakanga 1962, u Rwanda rwabonye ubwigenge maze abakoloni b’Ababiligi barekura imyanya bari bafite mu butegetsi bw’igihugu, baha ubutegetsi abene gihugu.

Umusaza Kamali Camille, w’imyaka 73, utuye mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, wagize uruhare mu guharanira ubwigenge abicishije mu ishyaka ryaharaniraga ubumwe bw’Abanyarwanda (UNAR), ahamya Umwami Rudahigwa ariwe wa mbere waharaniye ubwigenge nubwo bwatanzwe yararangije kwicwa.

Ngo Rudahigwa yatangiye aca ubuhake mu Banyarwanda, asaba abatunzi kugabana amashyo n’abagaragu ba bo. Ndetse aca iteka ko umuntu uzajya akorera undi azajya amuhemba. Ni nawe waciye umuco wo guheka abana n’abagore b’abatware, abategeka kujya bigenza.

Mu gihe yari atangiye kurwanya bimwe mu bitekerezo by’abazungu, atangiye no gusaba ko igihugu cye cyigenga, abakoloni b’Ababiligi bairamwishe; ariko Ishyaka yari yaratangije rya UNAR rikomeza guharanira ko u Rwanda rwigenga.

Kamali Camille wabaye umuyoboke wa UNAR yemeza ko umwami Rudahigwa ariwe wa mbere waharaniye ubwigenge bw'u Rwanda.
Kamali Camille wabaye umuyoboke wa UNAR yemeza ko umwami Rudahigwa ariwe wa mbere waharaniye ubwigenge bw’u Rwanda.

Mu mashyaka yariho muri 1959 nyuma ya Rudahigwa, uretse UNAR yari ishyigikiwe n’umwami Kigeli Ndahindurwa, ngo andi mashyaka nta bwigenge yashakaga. RADER yavugaga ko bukenewe byibuze mu myaka 8, naho PARIMEHUTU ikavuga ko ubwigenge ari ubw’Abatutsi.

Nyuma yo kwikiza umwami Rudahigwa, abakoloni batoresheje Kamarampaka mu matora yabaye muri Mutarama 1961, hemezwa ivanwaho ry’ubutegetsi bwa cyami hakimika Repubulika yashyizwe mu maboko y’ishyaka PARMEHUTU ritari ryiteguye kwigenga.

Icyo gihe bamwe mu baharaniraga ubwigenge barimo n’umwami Kigeli wa V Ndahindurwa bahungiye hanze y’igihugu, maze nyuma y’umwaka bumva ngo ubwigenge bwashyize bwegurirwa Abanyarwanda ku bushake bw’abazungu.

Kamali ahamya ko kuva tariki 1 Nyakanga 1962, abasimburanye ku butegetsi bumvise ubwigenge nko kwipakurura; kuko ubutegetsi bwa Kayibanda Gregoire bwaranzwe no kumenesha Abatutsi, babatwikira, ndetse bakanabasahura.

Ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal, bwakurikiye ubwa Kayibanda bwo bwaje budakandamiza Umututsi gusa, ahubwo uwitwa Umunyanduga wese ahereye kubo yari asimbuye ku butegetsi yababonaga nk’abanzi b’igihugu.

Ku bwa Kamili ngo ubwigenge nyabwo bugezweho kuri iyi Repubulika ya gatatu yashyizeho politiki y’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ariyo ifite intego yo kwegeranya Abanyarwanda no kubabanisha neza. Icyo kikaba cyari igitekerezo cya mbere cy’abaharaniye ubwigenge.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abatarashakaga ubwigejye nuko ntarukundo rwari rubarimo arinayo mpamvu bakore ibara

Alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Murakoze ge nifuzaga ko mwambwira neza umuntu uzwi nka héros Independent(e) kuko kugera nubu Simba murwanda ark ahondi iyo babimbajije mbura icyo nsubiza murakoze mushobora kunsubiza kuri email yange

Samson uwihanganye yanditse ku itariki ya: 29-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka