Ngororero: GMC yahaye Noheri abaturiye aho icukura amabuye y’agaciro

Ubuyobozi bwa sosiyete icukura ayo mabuye GMC (Gatumba Mining Concssion)bwatangaje ko bufite gahunda yo guteza imbere abaturage bakikije aho icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Gatumba mu rwego rwo kubana neza nabo.

Iyo sosiyete GMC yagiye ishyamirana n’abaturage bakikije aho icukura amabuye mu murenge wa Gatumba bapfa ikibazo cy’ingurane, intambi zaturitswaga zikangiza amazu, amazi ava mu binombe igihe cy’imvura nyinshi abasenyera n’ibindi.

Mu rwego rwo kwiyegereza abaturage, ubuyobozi bw’iyo sosiyete bwateguriye abana babo ibirori bya Noheli no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2014.

Muri ibyo birori, Umuyobozi Mukuru wa sosiyete GMC, CP Passano, yatangaje ko bafite gahunda yo gufasha abaturage bahakikije kuburyo babibonamo bakumva ko ibikorwa by’ubucukuzi bibafitiye akamaro.
Mu byo bazakora ngo ni ukohereza bamwe mu bana babo kwiga hanze no kuzana abarimu b’inzobere mu gihugu.

GMC yiyemeje kubana neza n'abaturage begereye ibirombe icukuramo amabuye y'agaciro muri Ngororero.
GMC yiyemeje kubana neza n’abaturage begereye ibirombe icukuramo amabuye y’agaciro muri Ngororero.

Umuyobozi wa GMC yavuze ko bifuza gushora imari mu baturage kuko ibikorwa byabo bishingiye kuri bo, iyi sosiyete nimara kugira imbaraga bakaba bazateza imbere uburezi mu buryo bunyuranye harimo kohereza bamwe mu bana kujya kwiga hanze ndetse no kuzana abarimu b’inzobere mu gihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba, Patrick Uwihoreye, avuga ko bafitanye amasezerano ateganya ko sosiyete GMC izabafasha kubaka amashuri abanza y’ikitegererezo, amashuri y’incuke n’amashuri abanza kuburyo abana bajyaga kwiga i Kigali na Musanze bazajya baza kwiga hano ndetse bakire n’abandi bigaga muri ayo mashuri yandi.

Bamwe mu baturage bafite abana bahawe ibihembo by’iminsi mikuru niyo sosiyete, bavuga ko guturana n’iyo sosiyete bibafitiye akamaro. Muri icyo gitaramo, abo bana bataramiwe n’abahanzi banyuranye harimo n’umuhanzi Tom Close.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo gikorwa GMC yakoze nicyiza cyane. Ni ikomereze aho natwe nkabaturage twiteguye gufatanya nayo kuko n’ubundi ibikorwa byayo nitwe ba mbere bifitiye akamaro.

Betty yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka