Imodoka yuzuye inzoga bivugwa ko yaguye mu kiyaga cya Kadiridimba ntivugwaho rumwe

Ikiyaga cya Kadiridimba cyo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza kivugwaho kuba kibitse imodoka y’ikamyo yuzuye inzoga za byeri na kigingi wa yo baguyemo mu myaka myinshi ishize.

Abemeza ayo makuru bavuga ko iyo kamyo yari iparitse hafi y’icyo kiyaga, kigingi wa yo akibeshya agakandagira umuriro (accélérateur), bitewe n’uko atari azi gutwara imodoka iyo kamyo ngo yahise iboneza muri icyo kiyaga irarigita nk’uko bivugwa na Bugingo Emmanuel umwe mu batuye hafi ya Kadiridimba.

Mu bemeza ayo makuru bose, nta n’umwe uzi umwaka iyo kamyo yaba yararohamye mu kiyaga cya Kadiridimba, busa bavuga ko bakuze bumva ko muri icyo kiyaga haguyemo imodoka yuzuye inzoga za byeri, kandi bakabibwirwa n’abantu b’inararibonye.

Hari abavuga ko amakuru y’iyo kamyo yaba ari inkuru itarabayeho kimwe n’uko hari izindi nkuru zivugwa mu Rwanda ariko ugasanga zivuga ibintu bitigeze bibaho; nk’uko Byiringiro David wo mu murenge wa Kabarondo mu gice cyegeranye na Kadiridimba abivuga.

Ati “Nk’iyo bavuze ngo Ngunda yahingishaga amasuka menshi icyarimwe cyangwa ukumva ngo hari umuntu wikoreye umusozi akawimura, izo ni inkuru zivugwa ariko iyo urebye neza usanga ibyo zivuga zitarabayeho, wasanga ari kimwe n’ibya Kadiridimba rero”.

Musafiri Kabemba umaze imyaka isaga 75 atuye i Rwinkwavu ahakana amakuru avuga ko muri Kadiridimba harimo ikamyo yahezemo.
Musafiri Kabemba umaze imyaka isaga 75 atuye i Rwinkwavu ahakana amakuru avuga ko muri Kadiridimba harimo ikamyo yahezemo.

Nubwo hari abemeza ko mu kiyaga cya Kadirimba haguyemo ikamyo, Musafiri Kabemba umaze imyaka igera kuri 75 atuye i Rwinkwavu avuga ko nta kamyo yigeze igwa muri icyo kiyaga ngo iheremo.

Uwo musaza w’imyaka ijana y’amavuko utuye i Rwinkwavu kuva mu mwaka wa 1938 yemera ko hari imodoka zajyaga zigwa muri icyo kiyaga cya Kadiridimba bitewe n’uko umuhanda ukinyura iruhande wari utarakorwa ariko ngo bahitaga bazana ibimashini bikurura imodoka iyaguyemo bagahita bayikuramo.

Ati “Ibyo bavuga ngo haguyemo ikamyo yuzuye byeri ikaburirwa irengero ni ukubeshya, imodoka zose zagwagamo bazikuragamo nta n’imwe yaguyemo ngo ibure”.

Inkuru zivuga kuri Kadiridimba zivugwa ku buryo butandukanye; hari n’abavuga ko icyo kiyaga cyatwaraga ubuzima bw’umuntu nibura umwe buri kwezi, bituma babuza abantu kujya bacyogamo kuko cyari kimaze gutwara ubuzima bwa benshi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Byabaye uyu musaza yagiye uganda gupagasa ntabyo azi

Berwa yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize

Harikindi mwongeraho kubuhamya bw’uyu Musaza se kdi? Kereka niba yaraguyemo mbere ataravuka wenda byo birashoboka, naho ubundi ibyo avuze birumvikana.

Amahoro!!! yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka