Iyi nama yateraniye mu cyumba cy’inama cya Bonni Concilli tariki 14/06/2012, yari igamije kungurana ibitekerezo ku myubakire ikwiye ituma amazu y’Abanyaturarwanda adasenyuka kubera ibiza.
Nk’uko abari mu nama babigaragaje, ngo byakunze kugaragara ko uko imijyi igenda ikura hari abantu bagenda bimurwa bakimukira mu nkengero zayo, naho bahagera, nyuma y’ikindi gihe bakongera kwimurwa.
Hifujwe ko hazashyirwaho uburyo bwo kubaka mu buryo burambye, ntusange uyu munsi abantu bimuwe, bwacya bikaba uko, kuko uretse kuba bihombya ba nyir’ukwimurwa, binabatesha igihe hakaba n’abatabasha kongera kwiyubakira aho baba handi mu mafaranga baba bahawe y’ingurane.

Abari mu nama bati “gutegura ibishushanyo mbonera by’imijyi yose ni imwe mu nzira zo gukemura iki kibazo, hanyuma ntihongere kugira uwubaka hadakurikijwe iki gishushanyo.”
Abandi bati “byaba byiza hatagize abongera kwimurwa baterekwa aho bajya gutura mu buryo bupanze neza, ku buryo hatazagira igihe ngo bongere bababwire ngo nibimuke”.
Hanagaragajwe icyifuzo cy’uko mu gihe utumye abantu bimuka yaba agiye kubaka inzu izaturwamo ya etaji, habaho amasezerano y’uko nyir’ukwimurwa na we yahabwa aho kuba muri iyo nyubako nshyashya.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire gifite umurimo ukomeye wo gutuma ibi byifuzo bishyirwa mu bikorwa. Ubufatanye n’ubuyobizi bw’ibanze na bwo ni ngombwa.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo aribyiza kwimura barubanda rugufi ukobiboneye bajye babanza bashishoze