Abantu 9 bashakishwa cyane na ICTR na USA bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishyize ingufu mu guta muri yombi Abanyarwanda 9 bashinjwa kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Abo bose igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyashyizeho igihembo kingana na miliyoni eshanu z’amadolari ku muntu wese uzafata cyangwa akagira uruhare mu itabwa muri yombi ry’umwe muri abo 9.

Abantu 9 bashakishwa cyane na ICTR na USA bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside y'abatutsi.
Abantu 9 bashakishwa cyane na ICTR na USA bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside y’abatutsi.

Leta zunze Ubumwe z’Amerika kandi zanijeje uzatanga amakuru ko izina rye rizagirwa ibanga ndetse akazacungirwa umutekano w’aho azaba ari kuri iyi isi n’aho azaba ashaka kujya.

Uza ku mwanya wa mbere muri abo barashakishwa, ni umunyemari Kabuga Felicien, uregwa kuba yaratanze inkunga y’ibikoresho ndetse akanatanga amafaranga menshi yo guhemba no kugura ibikoresho byakoreshejwe mu gutsemba abatutsi muri Jenoside, birimo kugura imihoro atanga n’imidoka zajyaga kwica abantu. Amakuru avuga ko yaba yihishe muri Kenya aho akomeje gukora ubucuruzi ni ubwo icyo gihugu kibihakana. By’umwihariko urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rukaba rwaratangije kumva abatangabuhamya bashinja uwo mugabo, bukazabikwa kugeza igihe azatrebwa muri yombi.

u mwanya wa kabiri hari Bizimana Augustin, aho bivugwa ko yaba ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu mwaka ushije bikaba byavugwaga ko yaba yaragiye mu bihugu nka Angola, Guinne, Kenya ndetse na Kongo Brazzaville.

Bizimana akaba ashinjwa kuba yarateguye Jenoside yakorewe abatutsi no kwica abandi banyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi, ndetse ngo no mu gihe cy’iminsi 100 Jenoside yamaze, Bizimana akaba yarateraga inkunga abicanyi, abaha anabigisha intwaro.

Akaba yaragize uruhare mu gutegura amazina y’abantu bagombaga kwicwa, by’umwihariko akaba yarategetse abamurinda kwica abantu babiri bari bafatiwe mu muhanda wo hafi y’aho yari atuye.

Undi uri ku mwanya wa gatatu ni Protais Mpiranya wari wungirije umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi muri batayo yari ishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (GP), mbere yo kugirwa umuyobozi wa batayo yari ishinzwe kurinda umukuru w’igihugu mu mwaka wa 1993.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 1992, Mpiranya bivugwa ko yagenzuraga imyitozo y’Interahamwe yaberaga mu Ruhengeri, Cyangugu, Gisenyi, Butare n’ Umutara, by’umwihariko mu bigo bya gisirikare bya Gabiro, Gako, Mukamira na Bigogwe.

Avugwaho gukwirakwiza intwaro mu mutwe w’abagizi ba nabi ndetse n’abaturage b’indobanure bari bafite umugambi wo gutsemba abatutsi. Uyu mugabo bivugwa yaba abarizwa mu gihugu cya Zimbabwe mu Mujyi wa Norton, uretse ko abayobozi bashinzwe iperere muri icyo gihugu nabo bakomeje guhakana ko ariho ari.

Undi ni Pheneas Munyarugarama na we ari ku rutonde rw’abashakishwa, uyu akaba yari Liyetena Koloneli mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR) na we ashinjwa ibyaha birimo Jenoside, ibyaha byo mu ntambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Aloys Ndimbati wahoze ari burugumesitiri wa Komine Gisovu mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye, ashinjwa kwica abatutsi bo mu Bisesero afatanyije n’interahamwe abajandarume,abapololisi ba Komine n’abasirikare.

Abandi bari ku rutonde rumwe na none ni Ladislas Ntaganzwa wahoze ari Burugumesitiri wa Komine Nyakizu i Butare akaba yarahoze ari na perezida wa MRND ishyaka ryari ku butegetsi mu cyahoze ari Komine Nyakizu, Charles Ryandikayo wari umuyobozi wa resitora yo ku Mubuga mu cyahoze ari Komine Gishyita, wagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye muri kiliziya yo mu Bisesero n’abandi nka Charles Sikubwabo, wari Burugumesitiri wa Komine Gishyita mu cyahoze ari perefegitura, na we ashinjwa kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwabereye muri kiliziya ya Bisesero.

Ku mwanya wa nyuma mu bashakishwa hari Kayishema Fulgence wari umwe mu bayobozi ba polisi mu cyahoze ari Komine Kivumu mu cyari Perefegitura ya Kibuye. Aregwa kugira uruhare mu bwicanyi bw’abatutsi cyane cyane abari ahitwaga Nyamabuye aho yayoboye ibitero by’ishe abatutsi benshi kuko ariwe wasaga naho ategeka interahamwe n’abandi bicanyi kuko uwo yavugaga ko yicwa atararaga.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

aaaaaaaaaaaaaah! kabuga aribeshya azafatwa.

muhigirwa olivier yanditse ku itariki ya: 9-10-2012  →  Musubize

OK NDABABONA

YA yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

ntibyunvikana ibihugu batuyemo bitafata kandi bazi neza kobahatuye.nibo babakingira. niyo leta nzunze ubumwe ya amerika ishaste nayo barara bafashwe.gutanga amafaranga byo nyine ntacyo bivuze?bahaye itegeko ibyo bihugu bivurwa ko bibafite cyanke bakabifatira ibihano wareba barara bafashwe.naho kuvuga gusa amafaranga ntacyo bivuze.

intwari jean paul yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

UWAKOSHEJE WESE NAHO YAJYA HE AGOMBA GUHANWA KANDI NURENGANYWA AKWIYE KURENGANURWA.

yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Ibi bizashira tubane sha kandi biri hafi.

Kizima yanditse ku itariki ya: 25-04-2012  →  Musubize

muri aba mbere kabisa

yanditse ku itariki ya: 8-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka