Abakoloni ngo nibo bazanye urwango hagati y’Umututsi n’Umuhutu

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 67 y’amavuko ukunze kwifashishwa mu kwigisha amateka y’u Rwanda, Kalisa Rugano, asobanura ko Ababiligi aribo bakoze iyo bwabaga kugirango bashwanishe Abahutu n’Abatutsi.

Rugano avuga ko uru rwango rwatangiye kwigishwa mu mwaka w’1916 ubwo Ababiligi bazaga mu Rwanda kuko ngo bafashe Abatutsi bakabagira abayobozi ndetse n’abantu bari hejuru y’abandi.

Aha Rugano akaba avuga ko mbere mu bwami ibyo bise amoko [Abatwa, Abatutsi n’Abahutu] bitari byo moko ahubwo ngo hari andi moko Abanyarwanda bahuriragaho ndetse bakanibonamo cyane ko umuntu yashoboraga kureka kuba Umutwa akaba Umuhutu cyangwa Umututsi, cyangwa akareka kuba Umuhutu akaba Umututsi aribyo bitaga kwihutura, kimwe n’uko yashoboraga kuva mu Batutsi akajya mu Bahuru.

Ibi ngo byaraterwaga n’ubushobozi [umutungo] bw’umuntu kuko iyo bwazamukaga yarimurwaga akajya mu bo basigaye babunganya, bwamanuka nawe akamanuka akajyanwa mu bo basigaye babunganya.

Ababiligi baje mu Rwanda bafashe ibi bitaga amoko babigira amoko ahamye. Rugano ati: “batanze itegeko ry’uko umuntu wese wari ufite inka 15 kuzamura aba Umututsi, ufite inka nibura inka eshanu [5] we akaba Umuhutu naho utagira n’umwe we akaba Umutwa”.

Akomeza avuga ko aha ariho bafashe Umututsi bakamugira umuyobozi w’abandi basigaye bakajya bamukoresha ibyo bashaka kugeraho byose. Akaba aribwo batangiye kwigisha ko Umututsi ntaho ahuriye n’Umuhutu nta n’icyo bapfana na kimwe ko ahubwo Umututsi ari umwanzi w’Umuhutu kuva cyera.

Ubu bwoko Ababiligi babushyize mu byangombwa by’Abanyarwanda bitaga “ibuku” twagereranya n’indangamuntu y’iki gihe. Nyamara Abadage babanje mu Rwanda bo ntibigeze bashyira mu ibuku ubu bwoko.

Ngo hari abanyabwenge kimwe n’Abanyarwanda bashatse kuvuguruza Ababiligi bababwira ko bibeshye hari abantu bavukana bashyizwe mu bwoko butandukanye ariko abazungu banga kuva ku izima.

Mu gushakira umuti iki kibazo abazungu ngo bahimbye izindi mpamvu zabo aho bafataga abari abavandimwe ariko bashyizwe mu moko atandukanye maze umwe bakamwimura bakajya kumutuza kure y’umuryango we.

Rugano ati “uwari utuye nko mu Ruhengeri bamuvanagayo bakamutuza nka Nyamagabe kandi n’inka nke yari afite bakazimwambura kugirango akunde abe Umuhutu utindahaye, kuva ubwo ntiyongeraga kubonana n’abe kuko yasaga nk’ujugunwe”.

Umusaza Rugano akomeza avuga ko ibikorwa byose umuzungu yashakaga gukora yifashishaga Umututsi kugirango ajye ahindukira abwire Abahutu ko ari Abatutsi babibakorera.

Ati: “mwibuke ko Abatutsi nubwo bayoboraga sibo mu by’ukuri bayoboraga kuko n’umwami hari ibyemezo atari agifata byose byakorwa n’Ababiligi yaba ari shiku n’ikiboko”.

Aya moko ngo yakomejwe n’ubutegetsi bwagiyeho nyuma y’uko Abakoloni bavuye mu Rwanda ndetse bayagenderaho mu bikorwa byose akomeza no kwandikwa mu ndangamuntu no mu bindi byangombwa.

Prof. Shyaka yemeza ko hari icyizere ko amoko azagenda acyendera kuko Leta ishyize imbere ingengabitekerezo y'Ubunyarwanda.
Prof. Shyaka yemeza ko hari icyizere ko amoko azagenda acyendera kuko Leta ishyize imbere ingengabitekerezo y’Ubunyarwanda.

Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) avuga ko kuba amoko ya cyera yagiye akendera ari uko nta kamaro yari afitiye Abanyarwanda. Akaba abona ko uko igihe kizagenda gishyira amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa nayo azagenda akendera kuko nayo nta kamaro afitiye Abanyarwanda.

Ati: “kuba amoko ya cyera yaracyendereye ni uko ntawe yahaye inka ntagabanye kuko ari Umwega, Umucyaba cyangwa undi wese, igihe kizagera n’aya moko y’ubu nayo ashire kuko Leta ubu iri kugenda yubaka Ubunyarwanda”.

Prof. Shyaka akomeza avuga ko zimwe mu ngamba Leta yafashe zo kubaka igihugu kitagendera ku macakubiri, zirimo kubaka ingengabitekerezo y’Ubunyarwanda, ubushake bwa politike ari nabwo ngo bwa mbere kuko ngo politike ije yigisha Abanyarwanda ko bose ari bamwe, ikindi ngo ni imyumvire ya bamwe ku bandi.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere avuga ko mu gihe cya Jenoside kugirango bamwe mu Bahutu bice Abatutsi ari uko Ubunyarwanda bwari bwapfuye.

Igihe Ubunyarwanda buzaba bwongeye kubakwa neza ngo ni igihe Abanyarwanda bazaba bashakana hagati yabo nta mbogamizi ndetse bagakorana n’ibindi bikorwa bamwe batinya gukora batarebye ubwoko.

Icyizere agaragaza akaba ari uko bamwe mu bana bari kubyiruka iki gihe kuri ubu batazi amoko babarizwamo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

ariko wowe wiyita kigunda, ubwo mu rugo rwawe abana bawe ubigisha ibiki koko ibyawe nakubonye uravuga ngo bana ba nyangira kariye ni agatutsi cg ni agahutu, aha nzaba mbarirwa pe! niba hakiri abanyarwanda bagitekereza nkawe pe. ni ubwa mbere numvise ko abatutsi cg ngo umwami ariwe wazanye kwandika ubwoko mu ndangamuntu ngo bakunde batandukane n’abandi! none se muvandi ayo marangamuntu aza bari bafite ubuhe bubasha mwo kabyara mwe? kuki se kwandika amoko byaje kubw’ababiligi niba ari uko ntibyari kuza ku bw’abadage mais tujye dusobanuka mu mutwe dukure amazi mu mutwe (pardon kuri iri jambo ndabuzi ko ari igitutsi)kandi twirinde amarangamutima. murakoze. Burya ukuri kuraryana koko!

gusubiza Kigunda yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Ariko nimumenye ko urwango mbese amabi yose byaturutse mw’ijuru aho Satani yahanganye na NYAGASANI maze bakamuroha kw’isi dutuyeho harimo n’U Rwanda!!!!
Satani n’iwe se w’ibibi rwose none se ninde wabwiye Kayini kwica mwenenyina Abel???

kanagato yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Ariko mwajya muba responsable yibintu byanyu abazungu nibo bise amazi amazi se ? Mbibutse ko amoko mumarangamuntu byasabwe numwami nabatutsi bari bashaka babamenya babatandukanye nabandi. Arega tujye twemera ibibi dukora kuko kutabyemera bituma abana bacyu baba injiji kuturusha

KIGUNDA yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

Mwishyiraho "ngo" Ahubwo mwandike ko abakoroni aribo baruzanye! Kuko barabikoze kandi birazwi nta gushidikanya. Nta gihe umuzungu azakunda umwirabura, keretse hari inyungu amufitemo nazo zashira akamureka.

kanimba yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka