Ubuyobozi bwa sosiyete icukura ayo mabuye GMC (Gatumba Mining Concssion)bwatangaje ko bufite gahunda yo guteza imbere abaturage bakikije aho icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Gatumba mu rwego rwo kubana neza nabo.
Mu Rwanda rwo ha mbere abagabo nibo bagiye bavugwaho cyane mu bigwi no mu butwari butandukanye, ariko kuri iyi nshuro twabateguriye bamwe mu bakobwa n’abagore bo ha mbere amateka avuga ko nabo bagiye bakora ibikorwa bitangaje.
Abasigajwe inyuma n’amateka bashima ishyaka rya FPR Inkotanyi kuko ari ryo ryabavanye mu nzu zitwaga “Kiramujyanye” zari zarabaye nk’umwihariko w’Abasigajwe inyuma n’amateka. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu buhamya butangwa na Mugorewishyaka Latifa wo mu kagari ka Mburabuturo mu murenge wa Mukarange wo mu karere ka Kayonza, (...)
Abaturage bo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Cyeza baratangaza ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, abaturage basoraga batazi icyo basorera ndetse hakanaba n’imisoro ibakandamiza.
Umuryango Africa Innovation Prize (AIP), ushinzwe rufasha urubyiruko rwiga muri za kaminuza kunoza imishinga yarwo ukanayitera inkunga, muri iyi wikendi rwahembye abanyeshuri bagaragaje imishinga ifite akamaro mu marushanwa yari amaze amezi abiri aba.
Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 67 y’amavuko ukunze kwifashishwa mu kwigisha amateka y’u Rwanda, Kalisa Rugano, asobanura ko Ababiligi aribo bakoze iyo bwabaga kugirango bashwanishe Abahutu n’Abatutsi.
Tariki 1 Nyakanga 1962, u Rwanda rwabonye ubwigenge maze abakoloni b’Ababiligi barekura imyanya bari bafite mu butegetsi bw’igihugu, baha ubutegetsi abene gihugu.
Ikiyaga cya Kadiridimba cyo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza kivugwaho kuba kibitse imodoka y’ikamyo yuzuye inzoga za byeri na kigingi wa yo baguyemo mu myaka myinshi ishize.
Umukambwe Musafiri Kabemba utuye mu karere ka Ngoma ni umwe mu bantu bake baba bakiriho babanye n’umwami wa nyuma wayoboye u Rwanda Mutara wa III Rudahigwa (Charles Léon Pierre).
Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva cyera, urupfu rwa Perezida Habyarimana rwabaye imbarutso yo kwica Abatutsi ku mugaragaro. Dore amwe mu matariki yabayeho ubwicanyi bukomeye.
Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.
Bitabo by’intumwa Matayo, Mariko, Luka na Yohana bivuga cyane ku ivuka rya Yezu nta tariki ihamye bavuga ko Yazu yavukiyeho.Ivuka rya Yezu ngo ryabaye mu gihe cy’itangwa ry’umusoro wari warategetswe n’umwami w’abami w’i Roma Augusto Cesar.
Abaturage b’akarere ka Gisagara bemeza ko telefoni itishyurwa akarere kabashyiriyeho abaturage mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane uborohereza gusiragira mu buyobozi kandi n’ibibazo batanga bigakemurwa.
Umubyeyi witwa Maniraguha Patrisiya utuye mu mudugudu wa kabuye akagari ka gako, umurenge wa Rusiga, mu karere ka Rulindo, ashinja umuyobozi w’umudugudu w’aho atuye kwihakana umwana babyaranye no gushaka kumunaniza mu kubona inkunga y’abatishoboye.
Kavukire azimurwa kugeza ryari? Iki kibazo cyibajijwe n’abakozi bo mu turere tw’Intara y’Amajyepfo bari bateraniye mu nama yari yatumijwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishyize ingufu mu guta muri yombi Abanyarwanda 9 bashinjwa kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Abo bose igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyashyizeho igihembo kingana na miliyoni eshanu z’amadolari ku muntu wese uzafata cyangwa akagira uruhare (...)