Gukata umutsima mu birori byakomotse he?

Muri iki gihe, iyo umuntu yumvise ko ahantu runaka habaye ibirori, urugero nk’ibyo kwizihiza isabukuru y’amavuko (Anniversaires/birthdays), ahita yumva ko byanze bikunze haza gukatwa umutsima bita uwa kizungu, (cake/gateau). Ni kimwe no mu bukwe, ubu iyo abantu bategura ubukwe, ntibashobora kwibagirwa kugura uwo mutsima bazakatira imbere y’abitabiriye ibirori by’ubukwe bwabo. Hari n’abakata uwo mutsima bizihiza imyaka runaka bamaze bashakanye.

Bamwe mu bakora ubukwe mu Rwanda bavuga ko bakase uwo mutsima w’ubukwe, kuko n’abandi babukoze mbere yabo bawukase, ku buryo batanibazaga icyo bivuze cyangwa aho byakomotse.

Uwitwa Ndugu avuga ko yakoze ubukwe mu mwaka wa 2005, kandi umutsima w’ubukwe yarawukase n’ubwo atabanje kwibaza icyo bivuze.

Yagize ati “Nakunze kubona abakora ubukwe bakata bene iyo mitsima, nanjye ngezweho ndawukata, ubwo wenda iyo nsanga bakata n’ibijumba ni cyo mba narakase simbizi, gusa sinakubeshya ngo nzi icyo bivuze”.

Uwitwa Mukamisha Ange, we yagize ati “Twakoze ubukwe dukata uwo mutsima twumva ari ukwizihiza ibirori gusa, ariko bakanatubwira ko ubwo, gukata uwo mutsima ari ukwereka abazaza mu rugo rwacu, mbese ngo tukerekana uko tuzajya tubakira”.

Gukata umutsima mu birori byavuye he?

Ku rubuga rwa Interineti https://www.lesaviezvous.net, bavuga ko ubu iyo bavuze ibirori hari abahita bumva ko hari umutsima ugomba gukatwa byanze bikunze. Ubundi rero uwo mutsima ukatwa ku munsi w’isabukuru y’amavuko, ngo wahereye mu Bugiriki mu gihe cya kera.

Abagiriki ngo bakataga uwo mutsima wakorwaga mu ifu y’ingano bakongeraho n’ubuki, bakawurya bizihiza isabukuru y’ikigirwamana cyitwa ‘Artémis’, iyo ikaba yari imana y’ingore ihagarariye ukwezi n’ibijyanye no guhiga (la déesse de la lune et de la chasse).

Icyo gihe bakoraga umutsima ujya kumera nk’uruziga, bagereranya n’uko ukwezi kumeze, bagashinga za buji, zishushanya urumuri rw’ukwezi, nyuma bagapfukama bagasenga mbere yo kuzimya izo buji zabaga ziri ku mutsima ugiye gukatwa. Ni yo mpamvu ubu, muri iki gihe ngo hari ababanza kuvuga icyo bifuza mu mwaka batangiye mbere yo kuzimya buji ziba zishinze ku mitsima bateguriwe gukata mu gihe bizihiza ibirori by’isabukuru.

Ku rubuga https://quizotresor.com, bavuga ko ibyo kwizihiza ibirori ngarukamwaka bizwi nka ‘anniversaire’ byatangiriye mu Misiri, bitangira byizihizwa n’Abami bo muri icyo gihugu(les pharaons), ariko ntibizihizaga umunsi bavutseho, ahubwo bizihizaga itariki bimiye ingoma, icyo gihe hagatambwa ibitambo.

Abagiriki n’Abaromani bo mu gihe cya kera ngo batekerezaga ko buri muntu agira umwuka uba umuriho umurinda (Esprit protecteur), uwo mwuka ukaba ugendana na we kuva avutse kugeza apfuye. Uwo mwuka urinda umuntu rero, ngo wakoranaga n’imana igira isabukuru ihura n’isabukuru y’uwo muntu. Ni aho hakomoka imyizerere iriho na n’ubu, ukumva bavuga ko umuntu agira malayika murinzi (Ange-Gardien ou de Saint-Patron).

Kuri urwo rubuga bavuga ko Abagiriki bagiraga iyo migenzo yo gutegura imitsima ikozwe mu buryo bw’uruziga bayiteguriye ikigirwamana cyitwa ‘Artémis’, nyuma abakirisitu baza kwanga iyo migenzo bavuga ko ari iya gipagani, mu kinyejana cya cumi na gatatu, imitsima yo kwizihiza isabukuru y’amavuko ishinzeho na za buji zaka yongeye kugaragara cyane mu Budage (kinderfeste).

Ku rubuga https://www.fnp.ae/blog , bavuga ko ibyo gukata imitsima mu birori by’isabukuru y’amavuko bimaze igihe bitangiye kuko byazanywe n’abakora ibintu bitandukanye mu ifarini bo mu Budage mu kinyejana cya cumi na gatanu, ubwo batangiraga gukorera abakiriya babo imitsima yo gukoresha ku minsi mikuru y’amavuko, bitangira guhindura ibyo bari barishyizemo ko imitsima nk’iyo ikoreshwa mu bukwe gusa.

Ubundi ngo byari bimenyerewe ko mu birori by’ubukwe, Abaromani batangaga imitsima ikozwe mu ifarini n’ubunyobwa bakongeramo ubuki kugira ngo ushobore kuryohera.

Ku rubuga https://www.rd.com/article/history-of-wedding-cakes/ bavuga ko umuhango wo gukata umutsima mu bukwe, watangiriye mu Baromani mu gihe cya cyera, nubwo uburyo byakorwagamo icyo gihe bitandukanye n’uko bikorwa ubu.

Imitsima izwi, ndetse igomba kuba ari yo abakora ubukwe bigana muri iki gihe, ngo yatangiye kubaho mu kinyajana cya 17. Icyo gihe, iyo ibirori by’ubukwe byabaga bigiye gusoza, ngo bafata umutsima/cake ukozwe mu ngano bakawumanyagurira ku mutwe w’umugeni bamwifuriza amahirwe no kuzabyara agaheka, bakamwifuriza uburumbuke, nyuma umugabo n’umugore basezeranye, ngo baryaga utumanyu dukeya tw’uwo mutsima, bagaragaza ko icyo ari cyo gikorwa cya mbere bakoze bagihuriyeho nk’abashakanye.

Iyo abageni babaga bamaze kurya kuri uwo mu mutsima, n’abashyitsi baje mu bukwe bwabo baryaga utumanyu tw’uwo mutsima dusigaye mu rwego rwo kwifuriza abageni kuzahirwa mu rugo rwabo. Hari n’abageni ngo bategerezaga kugera mu rugo rwabo rushya, bakabona gukora umuhango ujyana n’uwo mutsima w’ubukwe (wedding cake), umugeni yawurumagaho usigaye akawivungagurira ku mutwe akawutondekaho nk’indabo, kugira ngo we n’umugabo we bazabone ibyo bazifuza mu buzima byose.

Uko iminsi yagiye ishira, imitsima ikatwa mu bukwe, yatangiye guhenduka ugereranyije na mbere kuko yabonekaga mu miryango ikomeye ifite ahabugenewe ho kuyitekera (ifuru). Uko guhenduka kwajyanaga no guhindura uko bakora iyo mitsima, batangira kujya basigaho ibintu bisa n’ibiyifunitse ariko na byo biribwa(crème), gusa icyo gihe nko mu Bwongereza, ngo umutsima w’ubukwe wasigwagaho ibara ry’umweru gusa bisobanura ko umugeni ari isugi, ariko ku rundi ruhande, rikanagaragaza uko umuryango uhagaze mu bijyanye n’ubukungu.

Ku rubuga https://www.lecourrierdusud.ca bavuga ko umutsima w’ubukwe ukatwa n’ab’ubu, ufite inkomoko mu Bugiriki bwa kera (Grèce antique). Muri icyo gihe ngo abatumiwe mu bukwe bafataga umugati bakawumanyurira hejuru y’abageni babifuriza ibyishimo n’umunezero ndetse n’uburumbuke.

Byagendaga bihinduka uko imyaka itambuka. Muri ibyo bihe byo hambere (Moyen Âge) igikorwa cyo gukata umutsima w’ubukwe cyafatwaga nk’aho ari cyo gikorwa cyane mbere umugabo n’umugore bakoze bagihuriyeho nk’abasezeranye byemewe n’amategeko. Mu gihe cyo gukata umutsima, ikiganza cy’umugabo cyagombaga gufata ku cy’umugore we nk’ikimenyetso cy’uburumbuke no kumurinda (protection).

Ku rubuga http://www.les-colonnades.com, bavuga ku gisobanuro cyo gukata umutsima mu bukwe mu bihugu bitandukanye. Mu gihe cy’Abaromani ngo bamanyuriraga umugati hejuru y’umugeni nk’ikimenyetso ko atakaje ubusugi, ariko banamwifuriza kuzabyara agaheka.

Mu Bufaransa, mu myaka ya kera bo batondekaga iyo mitsima,uko igenda izamuka bikaba bisobanura uko ibyishimo by’urwo rugo rushya bizangana. Uko gukora imitsima ikoze ikintu gisa n’inzu igerekeranye (etage) byahise bikwira mu bihugu byinshi mu kinyejana cya 19.

Muri Madagascar, kugeza mu kinyejana cya 19, umutsima w’ubukwe witwa ‘Koba’, wakatwaga mu rwego rwo kwifuriza abasezeranye kuzahirwa. Mu by’ivugabutumwa byari bimaze kwamamara cyane kuri icyo kirwa, batangiye kujya bakoresha imitsima igerekeranye ari irindwi bifite icyo bisobanuye mu myemerere, kandi bikanajyana n’umuco wa ‘malagasy’ wo muri icyo gihugu.

Iyo igihe cyo gukata uwo mutsima cyageraga, umugeni agakata wenyine, byabaga bisobanuye ko atakaje ubusugi, mu gihe gukata bafatanyije byagaragazaga igikorwa cya mbere bakoze bombi nk’abashakanye no kugaragaza uko bazafatanya mu kuyobora urugo rwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka